AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Kiliziya Gatolika yirukanye uwigeze kuba Karidinari ushinjwa gusambanya abana

Umwe mu bihaye Imana Theodore McCarrick wigeze kuba Karidinari, yirukanwe na Kiliziya Gatolika nyuma yo guhamwa n’ibyaha byiganjemo ubusambanyi yakoresheje abana mu gihe gisaga imyaka 50 ishize.

McCarrick abaye umwe mu bihaye Imana muri Kiliziya Gatolika bakomeye birukanwe muri iyi myaka, nyuma y’igihe Kiliziya Gatolika ihanganye n’ibyaha byo gusambanya abana bishinjwa abapadiri.

Uyu mu karidinari yabaye arkiyepiskopi wa Washington DC kugeza mu 2006, ubu yari mu kiruhuko cy’izabukuru aho aba mu mujyi wa Kansas.

The Guardian dukesha iyi nkuru yanditse ko  McCarrick w’imyaka 88 avuga ko atibuka igihe yaba yarakoreye icyaha cy’ubusambanyi ashinjwa, agahamya ko ari umwere.

Karidinali wa New York, Timothy Dolan, ashinja McCarrick ko mu mu 1970 ubwo yari padiri i New York yasambanyije umwana w’umuhungu.

Ati “Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ibyo ashinjwa yabikoze.”

Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe kirekire humvikana ibirego by’abagabo bigaga ubupadili, bakunze gushinja McCarrick ko yabasambanyije.

Amakuru yizewe yemeza koi bi bikorwa byabereye muri leta ya New Jersey.

Yirukanwe mu gihe habura iminsi micye ngo i Vatikani habere inama izaba yiga ku cyakorwa ngo barwanye icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kuvugwa ku bihaye Imana muri Kiliziya Gatolika.

Iyi nama igiye kubaho mu rwego rwo gusuzuma ibirego bikomeje kwiyongera bigaragaza ko hari ikibazo cy’uko abihaye Imana bamwe na bamwe bari kwitwikira igihu bagakoresha abana bato ibikorwa by’ubusambanyi.

Kiliziya Gatolika yirukanye uwigeze kuba Karidinari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger