AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kiliziya Gatolika muri RDC yahagaritse imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika  muri Congo baratangaza ko bamaze gukuraho gahunda y’imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora nyuma yo kurahira kwa perezida watowe Felix Tshisekedi, kwabaye mu minsi mike ishize.

Nubwo kiliziya Gatolika yari yamaganye ibyavuye mu matora yo kuwa 30 Ukuboza 2018,yasabye abayoboke bayo kureka imyigaragambyo bagatahiriza umugozi umwe wo kubaka ikigihugu cyabo RDC.

Kiliziya Gatolika iretse ibi bikorwa by’imyigaragambyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , nyamara Martin Fayulu yari yiteze kubona abayoboke bayo baza kumufasha kwamagana ibyavuye mu matora nyuma yo kuyikora ikitabirwa n’abantu bake cyane.

Abahanga mu bya politiki yo muri Kongo batangaje ko Martin Fayulu utaremera ibyavuye mu matora, umukandida wari uhanganye cyane na Felic Tshisekedi washakaga kwigaragambya bitazamworohera kubera ko yabuze ubufasha bwa Kiliziya ifite imbaga nyamwinshi muri Congo.

Felix Tshisekedi perezida wa mbere uyoboye RDC uhererekanyije ububasha n’uwo asimbuye ibintu byafashwe nk’ibidasanzwe ku Isi dore ko abandi bavaga ku butegetsi hayeho coup d’etat.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger