AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Uyu ni we muhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 8

Nyuma y’uko abahanzi bose bari bamaze kuzenguruka igihugu bakora ibitaramo bitandukanye ari na ko bashishikariza abantu kubatora ngo babone amanota, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 ni bwo umuhanzi Bruce Melody yigaranzuye bagenzi be 9 bari bahanganye yegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rya 8.

Bruce Melody yatwariye iki gikombe mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Abahanzi bose icumi bari bari muri iri rushanwa (Bruce melody, Christopher, Jay C, Khalfan, Uncle Austine,Just family, Active, Queen Cha, Mico The Best na Young Grace), bataramiye abantu bari baje muri ibi birori nkuko byari byitezwe.

Abahanzi bose bakiva ku rubyiniro, abagize akanama nkemurampaka bateranyije amanota yose abahanzi bagize mu bitaramo bitandukanye bagiye bakora maze basanga Christopher, Young Grace na Bruce Melody ari bo bahize abandi mu gutorwa n’abafana benshi.

Muri make Christopher ni we wegukanye igihembo cy’uwatowe cyane kurusha abandi akaba yahembwe miliyoni 15 z’amanyarwanda.

Nyuma yo kugaragaza abatowe binyuze mu bafana, hakurikiyeho igikorwa cyo guhatanira igihembo nyamukuru kitagaragayemo abahanzi barimo Young Grace, Mico The Best, Khalifan, Jay-c ndetse n’itsinda Just Family bavriyemo mu ijonjora ry’ibanze, bityo bataha ntacyo bahembwe.

Uko batanu banyuma bakurikiranye

5.Queen Cha  ahabwa Miliyoni 3 z’amafaranga y’U rwanda

4. Uncle Austin yahembwe Miliyoni 3 n’igice z’amanyarwanda

3. Active bahawe Miliyoni 4 z’amafaranga y’U rwanda

2.Christiopher yahawe Miliyoni 4 n’igice z’amanyarwanda, mu gihe Bruce Melody wabaye uwa mbere yegukanye igikombe ndetse n’akayabo ka miliyoni 20 z’Amanyarwanda nk’igihembo nyamukuru cy’uwegukanye PGGSS ya 8.

Ubu Melody witwa igitangaza yiyongereye kuri Riderman, Tom Close, yaj Polly, King James, Butera Knowles, Urban Boys, Dream Boys bagiye begukana amarushanwa yabanjirije iry’uyu mwaka.

DJ Ira niwe wavangaga imiziki
Abagize akanama nkemurampaka
Umuziki waryoshye

Uko Abahanzi uko ari icumi bitwaye ku rubyiniro mu mafoto.

Bruce Melody witabiriye iri rushanwa imyaka nyinshi yabanje yitezweho byinshi birimo no kuryegukana uyu munsi dore ko ari no muhabwa amahirwe cyane.  Uyu  muhanzi niwe wabanje ku rubyiniro nyishimiwe n’abafana bikomeye yaririmbye “ntundize” akurikizaho  iyo yise “Ikinya” yahagurukije benshi.
Bruce Melody yasoje aririmba  indirimbo isa n’imaze iminsi myinshi “Ndumiwe”
khalifani winjiye arapa , yinkiranye abasore bamakoti bafite isanduku y’umweru . yari irimo khalifani avamo azamukana inuma abyina gato , atangirira kundirimbo ibaruwa ati reka mbasomere ibaruw Yanjye .
Indirimbo yakabiri yayituye umukobwa bakundanye , yaririmbye agira ati ” NAbimenye ari uko ugiye, indirimbo ya gatatu, Nabo sibo , abakuvuzs nabi nabo sibo Uyu muraperi yashoje bamusubiza mu isanduku bamukura kuri stage
Jay C mushya murio iri rushanwa  Yinjiranye indirimbo ye yitwa ‘Sibomana’ akurikizaho ‘Am back’ yahuriyemo na Bruce Melody yakunzwe bikomeye igatuma yongera kwigarurira ikibuga cy’abakora hip hop.
Jay C ugiye mbwambere muri iri rushwanwa nubwo atari twara yigiyemo byinshi , Asoreje kuyitwa ‘Isugi’
Christopher amaze kuza ku mwanya wa Kabiri inshuro ebyiri yikurikiranya, zirimo umwaka ushize 2017 ubwo ryegukanwaga na Dream Boys n’undi wawubanjirije ubwo itsinda rya Urban Boys ryegukanaga igikombe 2016 yinjiye  aririmba  ‘Ijuru rito’ akurikizaho  iyitwa ‘Uwo munsi’ abafana biterera hejuru bamufasha gusubiramo amagambo ayigize.
Uyu muhanzi uhabwa amahirwe yasoje aririmba ku ndirimbo ye yitwa ‘Birahagije’. abafana bsimbukana n’abafana be.
Itsinda rya Active rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek nabo bamaze kwitabira iri rushanwa inshuri nyinshiniryo  ryatangiriye ku ndirimbo yabo bise ‘Aisha’ bagezemo hagati babanza gushyushya abafana barabyina ibyino zabo zigezwho, bakurikijeho iyitwa ‘Lift’  hagati mu ndirimbo bagiye banyuzagamo bakabyina basoreje kuyitwa ‘Final’.
Olivis
Tizzo
Derek
Mico The Best  nawe umaze imyaka myinshi yitabira iri rushanwa yaje yahize ku ryegukana abanza kuzana umukobwa kurubyiniro atangira agira ati “” Uyu mukobwa arashotorana” nyuma akurikizaho indirimbo yise “Arashotorana”,
Uyu muhanzi washimishije abafana bitewe n’uko yitwaye ku rubyiniro yakurikijeho iyo yise ‘Akabizu’    Mico asoza agira ati Ndimo ndashaka  umugati
Mico The Best ati uyu mukobwa arashotorana
Queen Cha ugiye muri iri rushanwa ku nshuro yakabiri yatangiye arimba indirimbo ye yise “Kizimya Moto”, yahise asuhuza abafana “Kigali mumeze mute”, yakurikijeho indirimbo ” Isiri”.
Uyu mukobwa wageze ku rubyiniro afite itsinda rimufasha kubyina yageragerje gushyushya abafana uko yari ashoboye dore ko yanavugaga ko iri joro arabakorera ibintu bidasanzwe, yasoje arimba indirimbo yakoranye na Rider Man bayise “Umwe rukumbi”.
Just  Family Bahati, Jimmy na Chris itsinda rigizwe na  bahereye ku ndirimbo “Mureke agende”,  bakurikizaho “Bareke”  nyuma aba basore basoreje ku ndirimbo “Hummer” bakoranye na Bull Dogg.
Jimmy
Bahati
Chris
Uncle Austin ugiye mbwambere muri iri rushanwa yigiyemo byinshi bizatuma akomeza umuzikiwe, uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro aririmba imwe  mundirimbo yakunzwe Bagupfusha ubusa , nyuma ahita aririmba indirimbo yakoranye na Meddy , “Everthing” abafana barazamuka bati “Skli bam bam bam…….. “,

Nyuma  Austin yo kuririmbana n’abafana yaririmbye “Nanjyayo”, akomeza na “Nzakwizirikaho” yakiriwe neza n’abafana baririmbana nawe paka irangiye. abafana bamuha amashyi ku myitwarire myiza yerekanye ku rubyiniro.

Young Grace  usaziye muri iri rushanwa, yatangiye  aririmba indirimbo akunze kuririmba muri iri rushanwa “Hello Boss”,  akurikiza HipHop Game”,
Uyu muraperikazi umaze igiher kitari gito akora umuziki yasoje aririmba indirimbo yise “Whisky ya Papa” .Yaung Grace niwe wasoje ku rubyiniro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger