AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umuturage yakubiswe bikomeye n’abanyerondo kubera kutambara agapfukamunwa

Mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Kigali Akagali mu Gasanteri ka Karama, haravugwa urugomo rukomeye cyane rwakorewe umuturage wafashwe atambaye agapfukamunwa arukorewe n’abakora irondo ry’umwuga.

Nkuko amakuru dukesha taarifa abivuga, ubwo abakora irondo ry’umwuga bagenzuraga niba gahunda ya Guma mu rugo irimo kubahirizwa nkuko bikwiye, basanze abaturage barimo kubakira umuturage mugenzi wabo maze babona umusore utambaye agapfukamunwa niko gutangira guterana amagambo birangira baba nyerondo badukiye wa musore barahondagura.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu baturage bakorana n’inzego z’umutekano mu Gasanteri ka Karama yatangaje ko ubwo uyu musore yateranaga amagambo n’abashinzwe irondo ry’umwuga byaje kurangira bamwadukiriye baramuhondagura bikomeye ndetse batangira no kumukurubana hasi cyane ari nako bakomeza kumubita inkoni n’imigeri.

Andi makuru yatanzwe n’abaturage babonye ibyabaga ubwo bari barimo kubakira umuturage mugenzi wabo, bavuze ko babonye uriya musore yarashakaga kubagusha mu mutego kuko ubwo bamusanganga atambaye agapfukamunwa yaratangiye guterana amagambo nabo aho kugirango abasabe imbabazi byibuze cyangwa ngo ahite yambara agapfukamunwa ako kanya ndetse hakaba harafashwe na video igaragaza ibyo bamukoreye bigaragara ko yashakaga kubakoresha amakosa.

Umuturage watanze amakuru utifuje ko amazina ye amenyekana, yanenze cyane ibyo bariya bashinzwe irondo ry’umwuga bakoze, asaba ko ababashinzwe bajya babahugura cyane ndetse bakabatoza kutajya bahohotera abaturage kuko ari ibintu bakunze gukora cyane.

Aya makuru akaba yaramenyekanye ubwo hajyaga hanze amashusho agaragaza bariya bakora irondo ry’umwuga barimo gukubita uriya muturage basanze atambaye agapfukamunwa.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger