AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umukarani yatabye agahanga k’ihenene kamubera ibamba ngo agasubize aho agakuye

Umukarani witwa Suwiri wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, yatunguwe n’uko agahanga k’ihene yari yatabye kamutegetse kugasubiza aho yagakuye, kanamuhungabanga ku byuryo yabuze imbaraga zo kwikura aho yari ari.

BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yavuze ko yahamagawe na Pasiteri kuri Eglise du Peuple de Dieu amubwira ngo ajye kujugunya ilusi, ahageze asanga ni agahanga k’ihene.

Ngo yafashe imifuka, agashyiramo maze ajya kukajugunya kugira ngo abone amafaranga yo gutunga abana be.

Nyuma y’iminota 30 amaze kujugunya aka gahanga , umubiri we warahindutse , yumva acitse integer asobanurira begenzi be impamvu ishobora kuba yarabimuteye agaruka kuri aka gahanga.

Uwo mukarani yavuze ko byageze aho akumva amajwi amutegeka kugasubiza aho yagakuye.

Ati:’’Nyuma nkumva ikintu kimvugiramo ngo ‘’uriya mutwe wawukuye hariya,wasubije aho wawukuye, Nakweguka gutya nkabura umuntu’’.

Ku munsi ukurikiyeho, yarangiye bagenzi be aho yatabye aka gahanga, barakamutabururira, baze bakamuzanira aho yari ari, ariko avuga ko nyuma yongeye kwitura hasi ubwo yari amaze kukageza aho yagakuye.

Amaze kwitura hasi, Imbangukiragutabara yaraje imujyana ku bitaro nk’uko amashusho ya BTN TV abigaragaza.

Pasiteri Evans uyoboye ishuri ry’incuke rya Rocher unafite inshingano muri Eglise du Peuple de Dieu, yemereye umunyamakuru ko koko yatumye uyu mukarani gukura aka gahanga kuri iri shuri kuko katumaga amasazi kugira ngo kadakomeza guteza umwanda.

Uyu mupasiteri yavuze ko uyu mukarani asanzwe amufasha mu turimo dukatungakanye ati:’’Parcel yacu igera hejuru ya ruhurura, ejo twahasanze ikintu kimeze nk’umutwe, cyarimo giteza umwanda’’.

Hanyuma ndareba, ndavuga nti ‘kino kintu gishobora kuduteza umwanda kubera ko cyari igifite isazi nyinshi cyane.

Avuga ko nyuma yo kubona ikintu aribwo yahise ahamagara uyu mukarani akajya kukijugunya ati:’’uyu munsi ntunguwe n’ukuntu cyagarutsee ndetse nawe ngasanga yaryamye mu kigo’’.

Pasiteri avuga Evans avuga ko nta cyagaragaza niba ari umwuka mubi wahungabanyije uyu mukarani, ko ahubwo ashobora kuba afite indi ndwara yakwemezwa n’abaganga mu gihe baba bameze kumusuzuma. Haracyari urujijo ku waba yataye aka gahanga kuri iri shuyi n’icyo yashakaga kugeraho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger