AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umukobwa ahanutse mu igorofa rya 4 ashaka kwiyahura

Umukobwa witwa Kubwimana Scolastique  w’imyaka 25 y’amavuko yanditse ibaruwa asezera inshuti n’abavandimwe be maze yipfuka agatambaro mu maso asimbuka ari ku igorofa ya 4 ashaka kwiyahura.

Ibi bibereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka M Peace Plaza iherereye rwagati mu mujyi aho bakunze kwita kwa Makuza, abaturage babibonye babwiye Teradignews ko uyu muntu yiyahuye bitabaye ku bw’impanuka kuko yabanje kwandika ibaruwa asezera kuri iy’Isi. Banavuze ko bahereye kare bamubona azenguruka hejuru muri Etaje ya kane.

Umwe yagize ati “Yahazengurutse nk’inshuro eshanu, mu kanya gato twumva ngo umuntu yahubutse, hari agatambaro yagwanye bisa nk’aho yakikinze mu maso ngo atareba ibyo agiye gukora.”

Undi yavuze yagize ati “Birashoboka ko yari yasinze hariya hejuru hari akabari, ashobora kuba ari ho yahoze anywera inzoga.”

Ibaruwa yabanje kwandikaho amagambo mbere yo gusimbuka, gafitwe na polisi yahise itabara, muri iyi baruwa yari yanditsemo ko ananiwe kwihanganira agahinda yatewe n’uwitwa Kubwimana yakunze utarahaye agaciro urwo yamukunze agahitamo kumukinisha.

Yanatsimo ashimira abamubaye hafi ndetse ananenga abamubereye gito mu gihe yari kw’Isi ariko nako abasezera ati ” BYE”.

N’ubwo umwirondoro w’uyu mugore utaramenyekana, abakorera muri iyi nyubako babwiye Teradignews ko atari asanzwe akorera muri iyi nyubako.

Yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK ariko icyizere cyo kubaho ni gike kuko yakomeretse cyane.

 

Iyi nyubako ni ndende
Yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK
Ibaruwa yanditse asezera

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger