AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kigali: Umugabo yarashwe ahita apfa

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu taliki ya 20 Werurwe 2019, abashinzwe umutekano barashe umugabo w’imyaka 30 y’amavuko witwa Nzapfurundi ahita apfa nyuma yo gukora ubujura yiyita umusirikare.

Uyu mugabo yarashwe arapfa, aza yiyongera ku bandi bane barasiwe mu Mujyi wa Kigali muri uku Kwezi mu bihe bitandukanye.

Umwe  muri bo yarasiwe i Masaka ya Kicukiro, batatu barasiwe ku Gisozi muri Gasabo hiyongeraho uyu warasiwe mu Nzove muri Nyarugenge.

Amakuru avuga ku iraswa ry’uyu mugabo avuga ko yari kumwe na bagenzi be bavuye kwiba ibyuma by’imikino y’amahirwe (slot machine) biyita abasirikare banambaye imyenda yabo. Uyu ngo yarashwe yiruka ashaka gucika abandi barafatwa.

Byabereye mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya no mu murenge wa Shyorongi muri Rulindo aho abagabo batatu bari mu modoka bahishe plaque yayo kandi babiri bambaye imyenda ya gisirikare binjiye mu tubari tubiri turimo ibi byuma by’imikino y’amahirwe bita ‘Ibiryabarezi’ bakabyambura ba nyirabye bakabipakira nk’uko amakuru atugeraho abyemeza.

Umwe muri ba nyiri akabari witwa Nsaguye yahise abwira Police ko abo bantu bari mu modoka ya gisiviri kandi bambaye imyenda ya gisirikare babatwariye imashini zabo kandi bafite ibyangombwa byazo.

Amakuru atugeraho avuga ko Police imaze kubwirwa n’abambuwe yategeye iyi modoka mu muhanda uva mu Nzove maze bayihagaritse uwari uyitwaye witwa Ntezurundi w’imyaka 30 arayihagarika avamo ashaka gukizwa n’amaguru, ngo nibwo yarashwe ahita apfa.

Umwe mu bo bari kumwe witwa Ntakirutimana we yafashwe anemeza ko bavuye kwiba izi mashini kandi bari kumwe koko n’abandi bambaye imyambaro ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda. Uyu yavuze ko abandi bari kumwe basigaye mu nzira.

CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yatangaje ko iyi myenda y’ingabo bishoboka ko ari iyo aba bibye ngo bakoreshe muri ubu bujura.

Avuga ko uwafashwe yemeza ko bari basanzwe bambura abantu izi mashini zabo biyita abasirikare.

CIP Umutesi avuga Police nta gahunda ifite yo kurasa abajura igamije kubica. Ati “Gahunda ya Police  ni ukubashyikiriza ubutabera bagakurikiranwa ku cyaha cy’ubujura baba bafatiwemo. Ariko kwiruka wafashwe cyangwa kurwanya inzego z’umutekano ushaka guhungabanya ubuzima barakurasa”.

CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger