Amakuru

Kigali: Umugabo yagiye kwirega kuri Polisi nyuma yo kwica umugore we

Umugabo witwa Thierry Harerimana utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, avugwaho kwivugana umugore we witwa Josephine Niringiyimana w’imyaka 3, amuteye icyuma mu nda akabihisha ariko nyuma bikamwanga mu nda akajya kwirega kuri Polisi.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Kinyinya Umuhoza Rwabukumba uyobora Umurenge wa Kinyinya yatangaje ko aya makuru y’urupfu rwa Josephine bayamenye ariko Harerimana ngo yahise abura.

Ati: “ Yamwishe amuteye icyuma mu nda. Twaramushatse turamubura kuko yahise atoroka.”

Umuhoza avuga ko bari Harerimana yari afitanye n’umugore we abana batatu, umukuru akaba afite imyaka icumi.

Abaturanyi b’uyu muryango batangaje ko ubusanzwe umuryango wa Harerimana nta makimbirane wari usanzwe ufite, uretse yayandi asanzwe adakunze kubura hagati y’abashakanye.

Yasabye abashakanye kujya begerana bakaganira ku byo batumvikanaho hakiri kare bitarakura ngo biba byavamo amakimbirane akomeye ashobora kuganisha ku rupfu.

Umuhoza Rwabukumba yavuze ko amakuru yari afite ejo mbere ya sasita yari uko umurambo wa nyakwigendera utari washyingurwa.

Harerimana w’imyaka 30 na Niringiyimana Josephine w’imyaka 31 babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amakuru ariho kugeza ubu avuga ko muri iki gitondo avuga ko Thierry Harerimana yashyikirije Police station ya Kinyinya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger