Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Kigali: Umugabo yafatiye undi mugabo ku buriri bwe aryamanye n’umugore we

Umugabo wo mu Kagari ka Kabuguru II, mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yafashe umugore we aryamanye n’undi mugabo mu buriri bwe uwo mugabo yambaye ubusa.

Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yabaye nk’ucitse umugongo asanze undi mugabo amuryamiye ku buriri, avuga ko yaguye gitumo aba bombi, umugabo aryamye yambaye ubusa mu gihe umugore we yamwagazaga mu gituza amukorakora.

Uyu mugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, yahise ahamagaza inzego z’umutekano ngo nazo zirebe ishyano agushije. Icyakora umugore we yireguye avuga ko atagishaka kubana n’uyu mugabo we bafitanye abana babiri ndetse ko anategereje gatanya izava mu nkiko bityo ko adakwiye no kumufuhira.

Uyu mugabo we yagaragaraga nk’uri mu kuri ndetse akaba yanavugaga ko iyo umugabo w’uyu mugore yibeshya akamukoraho yari kumwandagariza imbere y’abari bahari. Aba bombi bajyanwe kuri i sitasiyo ya Polisi ya Nyakabanda ariko bahita barekurwa kuko nta kimenyetso cyagaragazaga  ko basambanye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger