AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Uko yiriwe mu gihe Abanyarwanda bitegura kwakira Perezida wa China, Xi Jiping. (+AMAFOTO)

Perezida w’u Bushinwa Xi Jiping utegerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi 2 agiye kugirira mu Rwanda, abanyarwanda batangiye ku mwitegura mu rwego rwo kumuha ikaze, kugeza ubu amabendera y’u Bushinwa yazamuwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Uru  ni uruzinduko rwe rw’amateka mu rwa Gasabo ruteganyijwe  kuri iki cyumweru hagati ya 22 na 23 Nyakanga 2018 rukaba rwitezweho kunoza umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 46. Perezida Xi Jiping agiye kugenderera u Rwanda nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe 2017.

Biteganyijwe ko Perezida Xi Jiping arashyira umukono ku masezerano yo gushimangira umubano umaze imyaka 46 hagati y’ibihugu byombi. Ndetse impande zombi zigazashyira umukono ku masezerano arimo ajyanye n’ubucuruzi, ishoramari, umutekano, ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye. Imwe mu mishinga migari Perezida Xi Jinping ashobora gutera inkunga harimo iyubakwa ry’imihanda minini ndetse no kwagura Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir.

Perezida Xi Jinping mbere y’uko aza mu rw’imisozi igihumbi yatangaje ko umubano w’ibihugu byombi ari ntagereranywa ndetse urukundo bifitanye rusumba imisozi. Perezida Xi Jiping  agiye kugera mu Rwanda  nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu gihugu cya Sénégal.

Uyu mukuru w’iguhugu cy’u Bushinwa  yavuze ko hakenewe  kwagurwa imikoranire mu nzego zose , Ubwizerane muri politiki, guhuza gahunda z’iterambere , gusangizanya ubunararibonye mu burezi, umuco, ubuzima, ubukerarugendo n’andi mahugurwa bizatuma hubakwa umusingi uhuriweho wubakiye ku bucuti burambye by’ibi bihugu byombi.

Biteganyijwe ko azava mu Rwanda akomereza muri Afurika y’Epfo aho azitabira inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS” ikaba igizwe n’ibihugu  birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo. Uyu mukuru w’igihugu azasoza uruzinduko rwe yagiriraga ku mugabane w’Afurika asura Ibirwa bya Maurice.

I Kigali amabendera y’u Bushinwa yazamuwe kuva mu gitondo

Perezida Xi Jiping ugiye kugera mu Rwanda mu masaha ari imbere
Perezida Xi Jiping  aragera mu Rwanda avuye muri Senegal
Twitter
WhatsApp
FbMessenger