Amakuru

Kigali: Nyuma y’uko ubuyobozi bufatiye ingamba abiyahurira ku nyubako y’inkundamahoro, umugabo yiyahuriye kurindi gorofa ryo mu mujyi(Amafoto)

Nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufashe ingamba zo gukaza umutekano ku nyubako y’inkundamahoro iri hafi ya Nyabugogo ikunze kwiyahurirwaho n’abantu benshi, ubu irindi gorofa ryo mu mujyi wa Kigali ryiyahuriweho n’umugabo.

Umugabo utaremenyekana imyirondoro bivugwa ko yiyahuriye ku nyubako ya La Bonne Adresse iherereye mu mujyi rwagati, aho bivugwa ko yasimbutse iyi nyubaho ahagana saa yine zo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, agwa ku mudoka, aranegekara cyane ahita ajyanywa kwa muganga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Mutabazi [amazina ye yose ntaramenyekana] yabanje guhamagara mushiki we amubwira ko ari ku Ubumwe Hotel agiye kwiyahura, kuko ubuzima bwamunaniye.

Mushiki we yagerageje guhita atega umumotari ngo aze amufate, ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo ahubwo yari mu nyubako ya La Bonne addresse ari nayo yahise ageragerezamo kwiyahura.

Mu gusimbuka, uyu musore yaguye hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru, bigaragara ko yaviriye imbere ariko ntiyapfa. Yahise ajyanwa kwa muganga ako kanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger