AmakuruImyidagaduro

Kigali Jazz Junction: M’bilia Bel yatumiye abantu kuzaza bakareba imbyino n’umuziki bamumenyeyeho

M’bilia Bel, umuririmbyi wanyuze benshi mu muziki wa Rumba wuje uburyohe ari mu Rwanda, aho agiye gukorera igitaramo gikomeye gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Ukuboza 2018.

Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Serena Hotel cyimuriwe iruhande rwayo muri Camp Kigali. M’bilia Bel benshi bakunze kwita Umwamikazi wa Rumba azagihuriramo na Mike Kayihura, umunyarwanda ufite ubuhanga bukomeye mu muziki wa Afro Soul.

Mu ikiganiro n’itangazamakuru aba bahanzi bombi bagiye kuririmba mu gitaramo gisoza ibya Jazz Junction muri uyu mwaka, bavuze ko biteguye gususurutsa abazitabira iki gitaramo kizarangwa n’umuziki wuje imbyino nyinshi no kwidagadura birambuye.

M’bilia Bel yijije Abanyarwanda kuryoherwa n’igitaramo agiye gukora. Yagize ati “Abanyarwanda bitege ibintu bikomeye, ndacyari wa wundi bakunze. Nubwo nkuze ubu, ijwi ndacyarifite. Ni rya rindi, imbyino nazo ntaho zagiye.”

Mike Kayihura uzaririmba muri iki gitaramo yavuze ko nubwo amaze igihe akora umuziki izina rye rikaba ritazwi na benshi uyu ari umwanya wo gutangira kwerekana inganzo ye no gushimangira ubuhanga bwe mu muziki. Yavuze ko ari iby’igiciro cyinshi kuzaririmba ku rubyiniro rumwe na M’bilia Bel yakuze afata nk’umunyabigwi.

Mu bibazo yabajijwe n’abanyamakuru harimo itandukaniro abona mu bakora umuziki ubu n’abawukoze mu gihe cy’ibyiruka rye. Yavuze ko hambere abahanzi bakoraga cyane kabone nubwo nta nyungu ikomeye babaga bategereje mu gihe ubu usanga ’hari abinjira mu muziki bashaka guhita basarura batarabiba’.

Uyu muhanzi yanavuze ku cyo yasaba Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu gihe baramuka bahuye. Yasobanuye ko yamusaba kunga ibihugu byombi, ubumwe bukaganza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho akomoka.

Kizaba ari umwihariko ku bakunda umuziki wa live wumvikanamo cyane guitar n’amajwi y’umwimerere. Abakunze indirimbo za M’bilia Bel zakanyujijeho, bagiye kongera gucugusa umubyimba.

Kuva mu 1981, abakunze Rumba bazi M’bilia Bel mu ndirimbo zirimo Nakei Nairobi, Mpeve Ya Longo, Eswi Yo Wapi, Faux Pas, Loyenghe, Ba Gerants Ya Mabala, Cadence Mudanda, Boya Ye, Beyanga, Contre Ma Volonte, Phénomène, Bameli Soy, Désolée n’izindi nyinshi.

Ni umuhanzi ukoresha ingufu nyinshi ku rubyiniro, haba mu kugorora ijwi no kubyina cyane ari na byo yemeza ko azagaragariza abazitabira igitaramo cye i Kigali.

Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru
M’bilia Bel yavuze ko akiri wa wundi wa kera nubwo ashaje
Mike Kayihura na we azaririmba muri iki gitaramo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger