UbukunguUncategorized

Kigali: Intego Kabila Claude yakoze muri Beti kugirango atsindire miliyoni 44.9 Frw

Kabila Claude utuye mu karere ka Kicukiro i Gikondo yakoze intego muri Beti mazeye gukana akayabo ka Miliyoni 44 n’ibihumbi magana acyenda muri Fortebet.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo umuntu wateze ku mupira w’amaguru agatsindira miliyoni zirenga 52 RWF gusa ariko aya mafaranga ntabwo yose yayahawe kubera ko  bakuyemo imisoro. Uyu ni Kabila Claude akaba yarashyikirijwe 44.976.000 RWF (hakuwemo imisoro) ejo kuwa gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017.

Uyu munyamahirwe wacu yateze intego yavugaga ko uko amakipe aza gutsindana,  muri shampiyona ya Ligue 1 mu bufaransa niya La Liga yo muri Espange kwa Messi na Ronaldo. Uyu mugabo akaba ahanini yarateze ku ntsinzi y’amakipe ari iwayo. 

Impapuro zerekana uko yari yateze, ahhhaaaaaa iyo ikipe itsinze ayiteraho akamenyetso

Uyu mugabo wari waguze udutike dutatu turiho amakipe atanu tw’amafaranga 2500 Frw gusa yabwiye Teradignews.rw uko yari yabigenje kugirango agure aya makipe .

Yagize ati:”“Njye nashyizeho amakipe atanu ariko nshyiraho n’ibitego ari butsindane n’iza gutsinda ibiri ku gapapuro kamwe ku kandi nkabihindura ku buryo hariho Toulouse – Lyon na Angers-Dijon n’izindi noneho utwo dupapuro twse uko ari dutatu turabikora ikindi kandi ndashyimira ibi Beti impaye amafaranga yanjye natsindiye, hari aho batayaguha.”

iyi sosiyete ya Fortebet  ifite amashami 10 mu Mujyi wa Kigali ariko ane ni yo yatangiye gukora ku mugaragaro, biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2018 Fortebet izaba ifite amashami 20 mu Mujyi wa Kigali, ikanakorera mu gihugu hose.

Muri Fortebet abakiriya babo bategera kuri mudasobwa bakanakoresha internet y’ubuntu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger