Amakuru

Kigali : Imbwa z’umunyemali Gaposho zatumye atabwa muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umunyemali Gahunde Mafutamingi Jean uzwi nka Gaposho, mu iperereza ririgukorwa nyuma y’uko mu bihe bitandukanye, imbwa ze ebyiri zariye abantu bane zikabakomeretsa bikabije.

Ku  Cyumweru tariki 26 Nzeri, Abagenzacyaha ba RIB bageze mu mudugudu uri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. bakirizwa ibibazo byinshi  bya ziriya mbwa zajujubije abaturage kandi bigasa n’aho Gaposho ntacyo we byabaga bimubwiye.

Mbere ngo ntabwo abatuye uriya mudugudu bari baratanze ikirego, uretse umwe wigeze kwitabaza Umukuru w’Umudugudu ntibigire icyo bitanga ariko ikibazo kikarangirira aho.

Ibintu byasakuje cyane ubwo ku wa wa 23 Nzeri 2021, za mbwa ebyiri zarumaga bibabaje umugabo utuye muri uriya mudugudu wa Gaposho ugizwe n’inzu 26., atanga ikirego.

Hari amakuru avuga ko ziriya mbwa ebyiri zarumye abantu benshi kandi mu bihe bitandukanye, aba baturage bageze iki kibazo kuri uyu munyemali  akabishongoraho ko atari we wenyine uzoroye akanga kumvikana nobo izo mbwa zakomerekeje.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry  yatangaje ko  “Gahunde ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera kuva ejo ku Cyumweru, mu gihe agikorwaho iperereza harebwa uruhare yaba yaragize bishingiye kuba ibwa ze 2 zararumye ku buryo bubabaje abantu 4  mu bihe bitandukanye..”

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko Ikizava mu iperereza kizamenyeshwa abaturage n’itangazamakuru nyuma.

Amakuru avuga ko ubwo umwe mu bantu barumwe nizo mbwa  ku wa 23 Nzeri, yari arimo gusohoka ajya muri siporo, ziruma ukuguru kw’ibumoso ziramukomeretsa.

Yaje gutabarwa n’umuturanyi, na we yavuze ko izo mbwa ebyiri zamusagariye ndetse zangije intebe zo ku ibaraza ry’inzu ye.

Undi muturage wo muri uwo mudugudu na we yavuze ko ku wa 8 Kamena 2021 yasagariwe na za mbwa ebyiri ubwo yageraga inzu ye avuye muri siporo. Ku wa 6 Kamena bwo zarumye umusore wo mu rugo rwe, baza kwegera Gaposho n’umugore we ariko babima amatwi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger