ImyidagaduroIyobokamana

Kigali: Don Moen yakebuye abahanzi bikomanga ku gatuza bibwira ko bageze iyo bajya

Umuramyi wamamaye mu mpande 4 zose z’Isi , Donald James wamamaye nka Don Moen ari i Kigali aho arakorera igitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest 2019’, yishimiye uko u Rwanda rumeze aributsa abahanzi bakiri bato ko badakwiye kwiremereza bibwira ko bamaze kuba abasitari cyangwa se kumva ko bageze iyo bajya.

Ni igitaramo arafatanyamo na Israel Mbonyi.

N’ubwo Don Moen afite imyaka 68 y’amavuko, ku maso agaragara nk’umuntu ugifite imbaraga, yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare ahagana saa 15:30 avuye i Kampala muri Uganda gukorerayo igitaramo gisa n’icyo arakorera hano mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Yahise akomereza muri Park Inn Hotel aho yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, Don yavuze ko yiteguye kunyura imitima y’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda ibihangano bye.

Yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’ubuhanzi bwe, uko yabonye u Rwanda ku nshuro ye ya mbere yari ahageze, niba nta kindi gihe bigeze kumutumira ngo aze i Kigali ndetse n’inama yagirea ahanzi bakiri bato mu myaka dore ko we abifitemo uburambe.

Yabwiye abahanzi bagenzi be ko badakwiye kwishuka ko biremereze bibwira ko bamaze kuba abasitari kandi ari ituntu duke bamaze gukora ndetse ntibakanacike intege bitewe n’ubuke bw’abakunda ibihangano byabo mu ntangiriro.

Yagize ati:” Icyo nabwira abahanzi ni uko batagomba kwita ku tuntu duke baba babonye babikesha umuziki, iyo aya ari intangiriro ntoya cyane, ntibagashukwe na CD imwe, ntibagashukwe n’indirimbo nkeya baba bamaze gukora ngo zabagize abasitari, haba hakiri akazi kenshi ko gukora. Mukomeze mukore ibyo mukora, ntimukite cyane kuba muririmbira umubare muto, ushobora kuririmbira umwe, ejo bakaba ijana bagakomeza bazamuka. Ntimukite ku ntangiriro.”

Yabwiye abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’ gushikama mu mwuga wo kuramya Imana, bakaba mu itorero ryiza ribafasha mu murimo wabo ndetse no kugira inshuti nziza zijya inama kuko ibyo bakora ari isana mitima ku bantu benshi.

“Ubu nta mujyanama mfite, nta n’ubwo ngira umuntu ureberera inyungu zanjye ahantu runaka.” : Don Moen aganira n’itangazamakuru.

Don Moen yatunguwe n’uko u Rwanda rwateye imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Don ajya i Kampala indege yabanje kumucisha ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, akihagera ngo yaratunguwe cyane. kuko yahuriyeyo n’abanyaburayi, yibajije impamvu baje mu Rwanda aza kumenya ko bazanywe no kureba igihugu cyiza. Ahereye kuri ibyo asanga u Rwanda ruri mu murongo mwiza w’ubuhamya bw’Imana.

Mu bwana bwe ntabwo yari afite inzozi zo kuba umuhanzi ariko kubera ko mu buzima bwabo mu muryango hahoragamo umuziki bituma agenda abikunda yewe abo mu muryango we ngo bigeze kumubwira ko beretswe ko azaba umuhanzi ukomeye ariko ntabyiteho. Mama we yari umucuranzi wa Piano.

Kwinjira muri iki gitaramo arakorera i Kigali cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest 2019’ ni  11,400 Rwf (ahasanzwe),  23,750Rwf (muri VIP) naho mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga ku bantu umunani bazihuriza ku meza imwe ni  237,500 Rwf.

Kanda hano umenye amwe mu mateka ya Don Moen uri i Kigali 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger