Amakuru

Kigali: Byagenze bite ngo umwana waryamye ari muzima bucye yapfuye

Abaturage bo mu Kagari ka Mumena ko mu Murenge wa Nyamirambo, bakomeje kwibaza byinshi nyuma y’aho baboneye umwana w’umuhungu w’amezi abiri n’igice wapfuye kandi yaryamye ari muzima.

Byamenyekanye ahagana saa Kumi z’urukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021. Inzego z’umutekano zahise zigera muri uru rugo zitangira iperereza.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mwana mu ijoro ryo ku Cyumweru yaraye ari muzima ariko mu rukerera rwo ku wa Mbere, nyina akangutse asanga yapfuye yanavuye amaraso mu mazuru. Uyu mwana kandi ngo nta bundi burwayi yari asanganywe,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko umurambo w’uyu mwana wajyanywe kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati “Umubyeyi yasanze umwana amaraso yanyuze mu mazuru nta kindi kibazo umuryango wari ufite yaba umugore n’umugabo.”

Yakomeje avuga ko ababyeyi b’uyu mwana babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ananyomoza amakuru yavugaga ko nyina yari yanyweye ibiyobyabwenge, anashimangira ko inzego z’ubuyobozi zahageze zihita zijyana umurambo ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger