AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Kigali: Abadakoresha ubutaka bwabo uko bikwiye bibukijwe ko bazabwamburwa

N’ubwo ubutaka mu Mujyi wa Kigali ari ubw’abaturage kandi bagomba kubukoresha bakurikije uko igishushanyombonera kibigaragaza, ubutaka budakoreshwa kandi butagira icyo bubura nk’ibikorwa remezo, ubwo butaka buzamburwa ba nyirabwo bijyanye n’icyo itegeko ry’ubutaka rivuga maze buhabwe ababishoboye.

Ibi bitangazwa na Eng. Mugisha Fred, Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, asobanura ko nk’ahantu hari ubutaka, ugasanga hari ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’ibindi abantu bakenera ariko ba nyirabwo ntibabubyaze umusaruro ko bagomba kubwamburwa nk’uko itegeko ribiteganya.

Agira ati «Ubutaka ni ubwabo. Icyo Leta ibakorera ni ukubereka imirongo migari ngenderwaho y’uko bashobora kubaka ubutaka bwabo mu buryo bujyanye n’igishushanyombonera. Iyo batabikoze nk’ahantu bigaragara koko nko mu Kiyovu, imbere ya UTC n’ahandi, benshi koko nta bwo barimo kubyaza ubwo butaka umusaruro kandi nta mpamvu zifatika zihari zituma batabikora kandi Leta ibyo yagombaga gukora yarabikoze ahubwo ibitegerejwe ku muturage kugira ngo akore kuki atabikora. Ni yo mpamvu rero itegeko ry’ubutaka rivuga ngo ni ryari umuntu yakwa ubutaka mu gihe Leta yakoze ibyo igomba gukora, hari ibikorwa remezo byose nta zindi mpamvu zifatika nyiri ubutaka afite ubwo butaka barabwamburwa».

Akomeza avuga ko ahantu hari ubwo butaka kandi hari n’ibikorwa remezo bihagije butarimo kubakwa buri muri bwa butaka mu bihe byashize byavugwaga ko mu gihe ba nyirabwo batabubyaje umusaruro mu gihe kigenwe, bazabwamburwa abashobora kububyaza umusaruro bakaba ari bo baha uburenganzira bwo kubukoresha.

Ku kibazo cy’abafite ubutaka ariko nta bushobozi bafite bwo kubwubaka, Eng. Mugisha avuga ko umuntu ufite ubutaka bavuga ko afite ubushobozi. Agira ati «Kuko hari abadafite ubutaka ariko bafite ubushobozi bwo kubaka. Mbese hari abafite ubutaka badafite amafaranga. Icyo dukora ni ukubahuza ku buryo nyiri ubutaka babarana biturutse ku bwumvikane bwabo noneho n’undi akazana amafaranga, ahasigaye bakazagabana inzu bazaba bubatse bikurikije ibyo basezeranye bahereye ku gaciro k’ubutaka. Ikindi ni uko nyiri ubutaka yabyikorera akaba yagurisha igice kimwe cy’ubutaka bwe akabona amafaranga, maze igice gisigaye akabona kucyubaka».

Iki gisubizo kijyanye n’icy’abibaza niba igishushanyombonera  kivuguruye cyaba kigamije kwambura ba nyiri ubuka ubutaka bwabo. Nta bwo ari byo kuko igishushanyombonera kizagerageza kugabanya ibikorwa byo kwimura abantu uretse ku hantu hagaragara ko nta yandi mahitamo.

Eng. Mugisha avuga ko uburyo bwiza bwo kurinda kwimura abantu ari uko ba nyiri ubutaka bashobora guhuza ubutaka bwabo bagaha umwanya gusa igice gikenewe k’igikorwa remezo runaka. Ba nyiri ubutaka ubwo bakaba bashobora guhara agace k’ubutaka kandi bagasigara bakoresha igice gisigaye kigaragara, mu buryo bufite injyana kurushaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger