Amakuru

Kicukiro: Politiki itandukanya abanyarwanda nta mwanya igifite mu Rwanda

Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène mu muhango wo gusoza icyumweru k’icyunamo ndetse hanibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya amacakubiri.

Uwo muhango wabaye none ku wa Kane tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Jenoside  rwa Rebero ruri mu Murenge wa Rebero mu Karere ka Kicukiro. Uru rwibutso  rushyinguyemo imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi cumi na bine (14.000) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ndetse  hanashyinguyemo bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside bagera kuri 12 ari bo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (PSD), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Abo banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 baziraga kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwango yaganishaga kuri Jenoside. Kubibuka no kubunamira biba bigamije kuzirikana ubutwari bwa bamwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ikibi.

Bakarwanya kandi akarengane n’amacakubiri, kugeza ubwo bazize ibitekerezo byabo byari bigamije ukuri no guhesha agaciro buri Munyarwanda aho ava akagera ndetse biba binagamije kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi hose ku isi nk’ uko ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki(NFPO:Nation Forum of Political Organisation) ribivuga.

Minisitiri w’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène mu ijambo rye yahumurije imiryango yabuze ababo n’abitabiriye uwo muhango.

Yakomeje yibutsa ko Jenoside yatewe na politiki mbi yimakajwe n’abanyapolitiki bazwi mu mashyaka ya PARMEHUTU & APROSOMA ndetse anatanga ingero mu burezi, kunyaga imitungo y’impunzi z’Abatutsi, guheza impunzi hanze y’Igihugu, no gutoteza Abatutsi basigaye mu gihugu.

Ashingiye ku bushakashatsi, Minisitiri Dr Bizimana yerekanye ko iyo politiki yakomejwe na MRND na CDR kugeza ubwo bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ndetse banica n’abanyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi wabo.

Minisitiri w’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ inshingano mboneragihugu yashoje ashima  abanyapolitiki twibuka kuri uyu munsi uburyo biyemeje kurwanya politiki y’amacakubiri kugeza ubwo bahaze ubuzima bwabo barwanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Yibukije abanyapolitiki bo muri iki gihe ko politiki itandukanya Abanyarwanda itagifite umwanya mu Gihugu cy’ u Rwanda.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger