AmakuruImyidagaduro

Khalfan yanenze bikomeye uruganda rwa muzika nyarwanda

Umwe mu baraperi bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star , irushanwa yanakuyemo umwanya wa 8 ubwo ryabaga ku nshuro ya munani yanenze uruganda rw’umuziki nyarwanda avuga ko ari  nta kigenda “fake”.

Uyu muraperi Khalfan avuga ko uru ruganda rw’umuziki abona ntakigenda kubera ibyo abona umuhanzi aza agakundwa ngo kandi ntabikorwa afite bigaragara.

Khalfan aganira n’itangazamakuru yagize ati ” Ngarutse ku kintu gitoya , njye narababwiye  Music Industry nyarwanda(uruganda rw’umuziki nyarwanda) ni fake , ndambiwe umuhanzi nyarwanda uza agakundwa(hit) kubera ijwi akaba yajya imbere y’imbaga akaririmba kuki batazana ibintu birenze,  babazane duhurire ku rubyiniro(Stage) rumwe ”

Uyu muhanzi yakomeje yibaza impamvu nta muhanzi numwe uraheka u Rwanda ngo ahagararire u Rwanda mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba(EAC) kandi barakoze mbere ya Diamond Platnumz , aha yagize ati “Kuki ntamuhanzi n’umwe uraheka u Rwanda ngo tumubone mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, (East Africa) kandi barakoze bagakundwa mbere ya Diamond , niba barakoze mbere ye bari hehe? natwe turashoboye ntabwo turi munsi yabo ”

Khalfan ugiye bwa mbere  nk’umuhanzi muri Primus Guma Guma Super Star,  ubundi mbere yajyagamo afasha bagenzi be babaraperi mu kuririmba, mbere y’uko ajya ku rubyiniro ngo amenye umwanya yegukanye cyangwa niba yegukanye igikombe cyiri rushanwa yavuze  ko uru ruganda rumuri kubitugu.

Uyu muraperi ubwo aheruka mu irushwanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 yatunguye abantu ubwo yazaga ku rubyiniro bamutwaye mu Isanduku mu gitaramo gisoza iri rushanwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger