AmakuruImyidagaduro

Khalfan Shakur yabazwe ‘ikibyimba’ yari arwaye mu muhogo

Khalfan Shakur [ Nizeyimana Odo] yari amaze imininsi afite ikibazo cy’ikibyimba yari afite mu muhogo  , kuri ubu yamazae kubagwa ndetse ahumurizwa n’abaganga ko azakira agakomeza kuririmba nka mbere.

Khalfan yabazwe ku wa mbere w’iki cyumweru ubu akaba ari bwo yatangiye kuvuga no kugira icyo ashyira mu munda n’ubwo bitoroshye.

Uyu muraperi avuga ko yatangiye yumva mu muhogo hatameze neza, kurya no kunywa bitangira kumugora. Khalfan ngo  yatekerezaga ko yafashwe na anjine (angine) bimwe bisanzwe cyane ko  ngo yakoresheje imbagara nyinshi aririmba, ndetse anasakuza cyane kubera ibyishimo yatewe n’u mukino wahuje amakipe ya APR FC na Rayon Sports wabaye ku cyumweru.

Icyo gihe ngo abo mu muryango we banzuye kumujyana ku kigo nderabuzima ahabwa taransiferi ajya kuvurirwa ku Bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga ryerekanye ko uyu muhanzi afite ikibyimba mu muhogo, aratungurwa.

Mu kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru bamusuye nubwo ijwi ritaragaruka neza yavuze ko mu ijoro ryo ku  cyumweru yananiwe kuryama bitewe n’imisonga yumvaga umubiri wose nyuma ajyanwa mu bitaro  nyuma yo kubagwa ubu yatangiye gutora agatege abasha kuvuga.

Ati “Ubu ni bwo natangiye kuba navuga no kuba nagira icyo nshyira mu nda… Ubu nta kibazo kwa muganga barambwiye bati ‘ufate ukwezi kwose nta bintu bikomeye unyuza mu muhogo byinshi.”

Khalfan avuga ko umuganga wamubaze yari asanzwe azi ko ari umuhanzi. Yamuhumurije amubwira ati ‘wihangayika humura uzongera kuririmba’. Nawe avuga ko yari afite ubwoba bw’uko ashobora kutazongera kuririmba.

Uyu maraperi mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, kuri uyu wa kane tariki 25 Mata 2019, Khalfan yavuze ati “Imana ishimwe yo yambaye hafi iyo itahaba simba nari kuzongera kuvuga cyangwa kuririmba ukundi”.

Khalfan ari mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryabaye ku nshuro ya munani.
Khalfan mu magambio yanditse kuri instagram yanditse ashima Imana yamukikije ikibyimba yari afite mu muhogo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger