AmakuruImyidagaduroUmuziki

Kera kabaye n’akababaro kenshi Mani Martin yasubije abamututse ku mbuga nkoranyamgaba

Umuhanzi Mani Martin nyuma y’ibyo yari yanditse k’urubuga rwa instagram avuga ko ashaka umukobwa wamubyarira umwana nk’uwo yari yashyize ho mu ifoto bigatuma atukwa bikomeye n’abantu batandukanye bakoresha urwo rubuga , mu kababaro kenshi yasubije abamwibasiye ababwira ko ibyo bakoze bidakwiriye abanyafurika.

Mu magambo yanditse ku rubuga rwa  Instagram yanditse agira ati”Oh, Lovely cute African kid! Hhh! Agahu kabonye umunyutsi kbs, ibitutsi n’amagambo  yanduye, abuzuye ivangura n’inzangano nabo bakaba bashyizwe igorora.”

Mani Martin akomeza avuga ko abantu bamwibasiye bafite kamere mbi yaganje n’ikinyabupfura n’uburere bahawe ”
Maze shenge iyo bamwe kamere mbi yabasagutse, uburere n’ikinyabupfura biraganzwa. Ariko se disi, uretse gutebya, uwaba injiji cg akaba ikibi cyo gutabwa nkuko roho mbi za bamwe zibayobora kwita abandi, hari uwashakira umwana kuri social media cg ngo yifuze kubyara uwamaze kuvuka ku bandi babyeyi? Ni akumiro.”

Uyu muhanzi ukora umuziki wibanda kunjyana za kinyafurika  yasoje mumagambo y’icyongereza avuga ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kwandika(Post) akina cyangwa akomeje ” Anyway, just like everybody have the right to post what they want either Jokingly or Seriously, everybody else also have the Right to think, say or comment what they want.” Sibyitayeho  ni uburyo bwo kwigaragaza ubwabwe  mukomeze tu ”

Mani Martin akomeje ibikorwa bye bya muzika dore ko aherutse gutangaza ko hari indirimbo yakoranye na Sauti Sol yo muri Kenya igiye gusohoka mu minsi mike iri imbere.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger