AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Kera kabaye mu Rwanda hafunguwe itorero rishyigikira abatinganyi

Nyuma yo kwamaganwa n’amadini atandukanye, mu mujyi wa Kigali, hari urusengero rwakinguye imiryango ku bakora ubutinganyi.

Iri ni itorero ryitwa “The Fellowship of Affirming Ministries (TFAM) kuri ubu rifite icyicaro mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo ryafunguye umuryango kugirango rijye ryakira ababana bahuje ibitsina n’abatinganyi.

Mu nkuru ya radiyo mpuzamahanga y’abafaransa, RFI ishami rya Afurika umuhanzi Albert Nabonibo uririmba indirimbo zihimbaza Imana  uherutse kwiyemerera ku mugaragaro ko ari umutinganyi yavuze ko kuva yabitangaza atigeze yemererwa kuririmba mu rusengero kubera ko ari umutinganyi.

Yagize ati “Nabitangaje kuko nari ndambiwe guhora mbihisha. Numvaga nshaka kurenga ubwoba no gutanga urugero rwiza kuri bagenzi banjye.”

Nabonibo akomeza avuga ko nyuma yo kubitangaza yakiriye ubutumwa bwinshi bwamubwiraga kureka impano ye y’ubuhanzi ndetse ahita anahagarikwa mu itorero.

Ati ‘Amatorero iyo amenye ko uri umutinganyi bahita bumva ko umuziki ukora atari uw’Imana ndetse bakumva ko udakwiye kujya ahagaragara.’

Umwe mu bayobozi b’iri torero TFAM ryahaye ikaze abatinganyi yagize ati ”Dufite umwanya uhagije ku batinganyi, abafite ibitsina bibiri icyarimwe, abakene, abagore ndetse na ba bandi batereranywe, hano buri wese arisanga ndetse na ba bakobwa babyariye iwabo, abakobwa bafite imyaka myinshi babuze abagabo.’

Mu kiganiro Lucie, umwe mu basengera muri iri torero yagiranye n’itangazamakuru, avuga ko yahisemo iryo torero kuko ntawe riheza kuko n’abatinganyi baremwe n’Imana nk’abandi.

Undi witwa Patrick w’imyaka 24 y’amavuko avuga ko yarwanijwe cyane n’amakorali atandukanye kandi azi kuririmba ariko akaba yaraziraga ko afite imiterere myinshi nk’iy’abakobwa bigatuma yirukanwa mu makorali menshi.

Ageze muri iri torero rero avuga ko yishimye ndetse ngo abasha kuririmba nta bwoba afite imbere y’’abantu kuko bo bamukunda ati”Nabonye ahantu njya nkisanga kandi nkifata uko ndi nta kwimunyamunya.”

Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rikumira cyangwa ngo rihane abatinganyi nubwo uwo ari we wese ubigaragayeho yakirwa nabi muri Sosiyete Nyarwanda ndetse bikamuviramo no guhabwa akato muri serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izishingiye ku iyobokamana.

Itorero TFAM ryafunguye imiryango kugirango rishyigikire ababana bahuje ibitsina

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger