AmakuruImyidagaduro

Kera kabaye Harmonize yavuze ibyatumye atandukana na Diamond Platnumz

Muri Tanzania hamaze iminsi hari impaka ndetse no guterana amagambo hagati ya Diamond Platnumz na Hormonize aho umwe aba avuga ko arenze mugenzi we mu muziki bitanakwiye ko bagereranywa.

Kuri ubu Harmonize wiyita KondeBoy ubwo yageraga Tanzania avuye muri Amerika Aho yari amaze igihe akorera ibitaramo ndetse akaba yaranakuyeyo umukunzi mushya.

Harmonize aganira n’itangazamakuru ryo muri Tanzania nyuma y’ amaze hafi amezi atatu yari amaze atagera yabajijwe byinshi ku kuba amaze iminsi yibasira Diamond Platnumz ku mbuga nkoranyambaga.

Harmonize yagize ati “ Hanze aha abantu bangize igicibwa kubera Wasafi kandi ntibazi akarengane nahuye nako ubwo nabaga muri Wasafi.”

“Twigeze kujya gukora igitaramo ahantu hitwa Mutwala kandi mwibukeko aho ngaho ari mu rugo rero mbere kumvako umuhanzi aturuka Mutwala bumvaga ari umuntu w’umunyacyaro ninayo mpamvu niyise KondeBoy kugirango mpindure iyo myumvire.”

” Icyo gihe narindikumwe na Diamond Platnumz ariko abantu baranyishimira cyane kumurusha mbona biramurakaje ,hanyuma arambwira ngo mbanze ku rubyiniro, ndirimba indirimbo zange hafi ya zose icyo gihe nibwo indirimbo nari narakoranye na Diamond Platnumz yitwa Kwangwaru yari igezweho cyane ndayirengagiza kuko narinziko Diamond Platnumz ari buyiririmbe. ”

“Ngiye kuva ku rubyiniro abakunzi bange barasakuje cyane bati kwangwaru turayikeneye birangira nyiririmbye ako kanya Diamond Platnumz  yaraje turayifatanya. ”

“Irangiye yanze kuva ku rubyiniro abafana barabihirwa, nahisemo kwigendera ariko nsiga mbabujije kumwishimira gusa nakoresheje ururimi rwacu atazi.”

“Icyo gihe abafana bahise batangira gutaha arararakara. Tugeze hasi tugiye gutaha uwitwa Mkubwa Fella abwira Diamond Platnumz ati “Uyu mwana azakwica” ndabyumva ndaceceka.”

Harmonize yakomeje avuga ko Diamond Platnumz akunda ndetse yizerera mu kubahwa cyane.

“Iyo ukunzwe cyane muri Tanzania ugomba kwangana na Diamond Platnumz kuko ntawundi muntu aba ashakako amucaho kuko nkitangira kwamamara natangiye kuba igicibwa muri Wasafi. ”

“Abandi bahanzi baho bafata Diamond Platnumz nk’umwami wabo bafite imyumvire isekeje, ntibaba bashaka kumvako hari umuntu ukunzwe utari Diamond Platnumz mbese ni mbanze abandi bakurikire kandi ngewe nari maze guhinduka mu bitekerezo numvako umuntu wakora neza ariwe wavugwa ibyo byatumye mba igicibwa muri Wasafi. ”

“Kuva ubwo icyo mvuze cyose bakajya kubwira Diamond Platnumz gusa bitewe naho nari naravuye ntabwoba nari nkifite numvaga nakwirwanaho”.

Harmonize yavuze ko yababajwe cyane n’amagambo Diamond Platnumz yamubwiye avuga ko se amuroga.

Harmonize akomeza agira ati “Ikindi kintu cyambabaje cyane, Papa wange ni umuntu ukunda Imana kandi ni umunyedini ukomeye cyane! Rero Papa yajyaga ansura kenshi hanyuma umunsi umwe yansuye baravugango Papa yaje kuroga Diamond Platnumz koko ?? Noneho ndabaza nti ese papa ntazansure kandi ari papa ese ubwo waba kinini cyane waramfashije wemerewe kuntandukanya n’umubyeyi wanjye murumva byumvikana?? Ese nzamuhindurire idini mubuze kwambara ikanzu n’ingofero ngo ni ukugirango dukomeze tubane. Ndababwira ngo ibyo ntibyumvikana”.

Harmonize avuga ko atangira kwamamara yahuye n’akaga gakomeye no kunanizwa cyane bikabije.

“Nigeze kujya muri Nigeria gukorana indirimbo na Reekado Banks maze kuyikorana nawe ngarutse barambwira ngo kuko nakoranye na Reekado banks bagiye kunkata ibihumbi bitanu by’amadorali y’america (Miliyoni 5 z’amanyarwanda) hanyuma ngwa mu kantu nti ese Reekado Banks si umuhanzi mukuru? Gukorana nawe se ngewe nta bantu byanyongerera? None ngo mugiye kunkata ibihumbi bitanu by’amadolari?”

Si ibyo gusa kuko n’indirimbo yigeze gukorana na Burna Boy yabayeho Wasafi itabishaka.

Harmonize akomeza avuga ko” Igihe cyo gukorana na Burna Boy kuri Album ye ya African Giant ,  twari twarakoranye indirimbo 4 ziri muri sitidiyo hanyuma numva abantu batangiye kunteranya na Diamond Platnumz ngo ndimo ndamurusha izina, kuko ntashakaga kugirana ikibazo nawe nkora uko nshoboye ngo duhurire mu ndirimbo “Kainama” hamwe na Burna Boy kuko abantu bari batangiye kuvugako ngiye kuva muri Wasafi nkora ibishoboka nsaba Burna Boy ko twashyira Diamond Platnumz mu ndirimbo yitwa Kainama ikaba iyange nkayikurikiranira.”

” Diamond yambwiyeko atari inshuti na Burna Boy. Igihe cyo gukora amashusho Diamond Platnumz yanga ko tujya gufata aya Burna Boy ndijyana ndayafata ndagaruka mfata n’aya Diamond Platnumz kugirango amahoro atahe ariko mbibonako umwuka utakiri mwiza kuko abantu barimo kuvugako Diamond Platnumz namaze kumucaho kuko no kuyishyira hanze byateje ibibazo”.

“Icyo gihe muri Wasafi abafana bari bamaze guhitamo impande bamwe ari abange abandi ari aba Diamond Platnumz ariko ngewe sinifuzaga kugirana ikibazo na Diamond Platnumz rwose niyo mpamvu nanicecekeraga”.

“Nageeze aho mfata umwanzuro wo gutandukana nawe, nari naranze kubivugaho ariko Imana yampaye umugisha, nkivamo abantu bavugagako ngiye kuzima ariko siko byagenze ahubwo narakomeye kurushaho mfite inzu ifasha abahanzi yange “ mfite Ibraah, Anjella na County Boy rero ngewe ndifuzako buri umwe muri bo yakora agahirwa sinshaka kugira uwo mvutsa amahirwe ye niba ufite igeno ryawe ntacyo wabihinduraho aba ari uko bizagenda rwose kandi n’ikitari icyawe icyo wakora cyose nticyaba icyawe , sinakwanga umuntu ngo ni uko yateye imbere ngewe ntaratera imbere kuko ubuzima ni uguhirwa kandi buri muntu aba afite igeno rye”.

Harmonize ati” ikikwerekako ubuzima iri igeno ngewe natanze Rayvanny muri Wasafi ariko yatwaye BET Awards (Black Entertainment Television Awards) kandi twari duhari nge na Diamond Platnumz kukise atari twebwe twagitwaye? Rero niyo mpamvu ngewe ntavutsa umuntu umugisha we cyangwa ngo ntware icyo ntagenewe kuko buri muntu afite ibyo Imana yamugeneye Rayvanny yabifashijwemo n’Imana arabikora”.

“Niyo mpamvu rero nagirango mbibabwire mu bimenye nafashe umwanzuro wo gusohoka muri Wasafi nta kizere mfite ariko mfite igitekerezo mvuga nti Konde Gang izamfata igihe kinini ariko dore byamfashe imyaka ibiri none ubu turakomeye gusa icyatumye nsohoka byari ugushaka amahoro nibwo nafashe umwanzuro wo kuganira na data buja (Diamond Platnumz) ndamubwira nti uko ibibazo bimeze urabizi mubwira byose uko byagiye bigenda ndasa ku ntego nti “Tugomba gutandukana nubishaka turatandukana neza ariko nushaka na nabi birakorwa kuko gutandukana niyo nzira yonyine ihari .“

“Ndabyibuka ni igihe yari arimo gushinga Igitangazamakuru (Wasafi tv& Radio) maze arambwirango ngende nzane amasezerano yange maze ndayazana aravuga ati ese “kombona ibyo gutandukana ntabiri mu mazeserano “ ndavuga nti gutandukana byo bigomba kubaho nubishaka ko nkwishyura amashilingi wantanzeho ndayatanga kuko ngewe niteguye kurwanira amahoro gusa numvaga twabikora kivandimwe none warabyanze “ maze aranyihorera ntekereza undi muntu ushobora kumfasha ntekereza mama we (Sarah mama dangote) ndagenda ndamwegera ndamubwira nti dore uko bimeze hagati yange na Diamond Platnumz ndamubwira nti “ Diamond Platnumz ni umuvandimwe twavanye kure twafatanyije byinshi rero sinshakako duhangana, ndashaka kumwubahisha ajye yumva ashimishijwe no kumva bavuga ngo Diamond Platnumz niwe wagize Harmonize uwo ariwe!, ndashaka kumwubahisha nk’umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Tanzania bage banamwubahira ko yakoze umuhanzi ukomeye nka Harmonize “.

Harmonize ati “ngewe nashakaga kubahisha Diamond Platnumz nkuko Rayvanny yabikoze ntawundi muhanzi wo muri Africa wari wakaririmbye mu birori bitanga ibihembo muri MTV EMA ariko Maluma yishimiye indirimbo Tetema bituma bayisubiramo bayikoreraho amateka akomeye hanyuma se kuki atari Diamond Platnumz wagiyeyo ntiyari mu bahatana se? ”

“Rero nanjye nashakaga gukora ibintu byiza tugahuriza hamwe tugasenyera umugozi umwe. Ariko sinashakaga kuba umwanzi we, ese reka mbabaze kuki umuhanzi wese ukomeye muri Tanzania ahita agirana ikibazo na Diamond Platnumz ariko waba uri hasi ukaba inshuti ye akanagufasha ariko umuziro ari uko wazamutse? abantu bamfashe nk’umuntu mubi kuberako ndimo gukora cyane. ”

“Reba ngewe urebe Ommy Dimpoz igihe rwari rugeretse na Diamond Platnumz hanyuma uze kureba na Alikiba uko byagenze ibyo ndabisubiramo umuhanzi wese uteye imbere muri Tanzania ni ngombwa ngo agirane ibibazo na Diamond Platnumz kuki ariko bimeze”

Kugeza ubu Wasafi na Diamond Platnumz ntacyo baratangaza kuri ibi Harmonize yatangaje akigaruka muri Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger