Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kera kabaye Diamond yemeye ko umwana wa Hamisa bamubyaranye, avuga impamvu yabyitarutsaga

Diamond Platnumz wari warihakanye umwana wa Hamisa Mobetto yashyize yemera ko umwana ari uwe ndetse anavuga ko yari yarasezeranye na Hamisa kuzabigira ubwiru.

Umwana wa Hamissa wari ukomeje guteza urujijo yavutse kuwa  08 Kanama 2017, mu minsi ir’imbere akaba azakorerwa ibirori by’uko azaba yujuje iminsi 40 ari ku Isi.

Igihe uyu Hamisa  yibarukaga konti y’umuhungu we yo kuri Instagram yayishyizeho amazina ya Diamond , ibintu byazamuye  impaka mu bakunzi b’uyu muhanzi ndetse n’abakurikirana iby’imyidagaduro mu gihugu cya Tanzania.

Hamisa Mobetto yahaye umwana we amazina ya Diamond Platnumz ndetse ku rubuga rwa Instagram yamwise ‘Naseeb Abdul’ ari nacyo cyabaye nk’ikimenyetso gishimangira bidasubirwaho ko uyu mwana yamubyaranye n’umuyobozi wa Waasafi Records.

N’ubwo Diamond atakozwaga ibyo kuba yarabyaranye na Hamisa , mu kiganiro se umubyara aherutse guha  Clouds Fm yagaragaje ko umuhungu we ashobora kuba yarabyaranye na Hamisa ndetse anatangaza ko atamurenganya kuko uko umuntu yamamara ariko abagore n’abakobwa bamugendaho cyane bikaba byamugusha mu bishuko byo kuryamana nabo.

Ise wa Diamond ‘Abdul Juma’ yavuze ko icyo yifuza kurusha ibindi ari uko umuhungu we  yakwemera umwana niba mu by’ukuri ari we wamubyaye ndetse ‘agahita arongora Hamisa Mobetto akamuharika Zarina Hassan’.

Iyi nkuru yongeye kugaruka mu itangazamakuru ubwo Zari Hassan usanzwe ari umugore wa Diamond Platnumz, yavugiraga kuri Radio ya  Bukedde yo mu gihugu cya Uganda, akemeza  ko umugabo we arengana ndetse anatangaza ko uyu mwana witirirwa Diamond yavutse ku wundi mugabo witwa Majizzo.

N’ubwo izi nkuru zose zacaracaraga ariko bisa nk’aho Diamond na Nyina bari babiziranyeho kuko uyu mukecuru atigeze avuga  byinshi cyane ko hari amakuru yemezaga ko yasuraga Hamisa ubwo yari akimara kwibaruka ndetse akajya amukurikirana cyane na nyuma yaho.

Diamond Platnumz kuri uyu munsi tariki 19 Nzeri 2017, yahishuye ukuri ubwo yari kuri Clouds Fm avuga ko koko umwana ari uwe gusa avuga ko yari yarasezeranye na Hamisa kubigira ibanga rikomeye kuko yumvaga ko bishobora guhungabanya umutekano w’urugo rwabo rukaba rwazamo umwuka mubi.

Diamond yahishuye ko mbere y’uko uyu mugore yibaruka yagiye amuha ibintu mu buryo bwo kumucecesha gusa undi akamubera ibamba akamubwira ko byanga bikunze azabivuga.

Ati”Igihe yabyaraga namuhaye imodoka yo mubwoko bwa Rav4 kubera ko ntashakaga intambara zava ku mwana wacu, ndetse nakoze ibishoboka byose kugira ngo hatazagira ikibazo kivuka mu rugo rwanjye na Zari nkajya mpa Hamisa amashiringi ya Tanzaniya agera 500,000[ TSh500,000] buri cyumweru.

Diamond yahise avuga ko aboneyeho no gusaba imbabazi umugore we Zari ku karubanda ndetse n’abana babo babiri bafitanye kuko batari bazi ukuri.

Hamisa Mobetto ari mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse isura ye igaragara muri nyinshi mu ndirimbo zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba zirimo n’iya Diamond na Rayvanny basubiyemo bise Salome  . Uyu munyamideli yari asanzwe ari inshuti y’umuryango wa Diamond by’umwihariko akorana bya hafi na Esma[mushiki w’uyu muhanzi].

Indi nkuru bijyanye: Zari yashyize akadomo ku nkuru z’urudaca zavugaga ko Diamond yabyaye umwana mu gasozi

Theos Uwiduhaye/TERADIG NEWS

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger