Amakuru ashushyePolitiki

Kenya: Inshamake yuko igikorwa cy’amatora cyagenze, habayemo udushya

Kuri uyu wa kane kuya 26 ukwakira 2017, muri Kenya abaturage  batangiye amatora y’umukuru w’igihugu ya kabiri nyuma yaho aya mbere yabaye kuya 8 kanama 2017 agiriwe impfabusa n’urukiko rwikirenga   kubera amakosa n’ibindi byinshi bitakozwe neza. Perezida Uhuru Kenyatta ahaganye n’abakandida batandatu bamwe muribo ni abakandida bigenga .

Agashya kambere kabaye muri aya matora nuko Raila Odinga yagaragaye kurupapuro rw’itora kandi yarivanye mu matora.

Abantu barenga miliyoni 18 nibo bari bateganijweko baratora ariko igitangaje nuko ngo hari uturere tumwe twari tutaziko amatora aba kuri uyu wa kane

Nubwo Uhuru Kenyatta yahamagariraga abarwanashaka be kutajya gutora ntibyabujije abatora gotora kuko igikorwa cyamatora cyatangiye sa kumi nebyiri . aba ariko ni abagize Jubilee gusa abo kuruhande rwa Odinga bigumiye mungo zabo ntibagiye gutora.

Abashigikiye Raila Odinga bazindukiye mu mihanda mu myigaragambyo bakaba bagendaga batera amabuye ndetse banatwika amapine mu mihanda iherereye i Kisumu aho muri Kenya, abantu babiri bakaba bahasize ubuzima.

Amakuru dukesha umunyamakuru wa BBC Emmanuel Igunza, ukorera mu karere ka Kisumu avugako umuntu umwe yarashwe agapfa abandi batanu bagakomereka ubwo bageragezaga kwica amatora .

Umucamanza W’urukiko rwikirenga  David Maraga yatoreye aho aturuka Nyamira, aherekejwe numugore we. Uyu kandi niwe wafashe umwanzuro ko amatora asubirwsamo.

Nta bantu bitabiriye amatora mu turere twa Mandera na Turkana, utu turere nitwo turimo abaturage benshi bagize ishyaka ritavuga rumwe na leta NASA.

Hari aho batatoye kubera imyuzure yabujije imodoka kugeza ibikoresho kuri site zitora .

Uhuru Kennyata yatoreye aho avuka
William Ruto nawe yitabiriye amatora
Umukuru wurukiko rwikirenga yatoye
Uyu yahisemo kuza yambaye umupira yifuriza isabukuru Kennyata
Hari aho batatoye kubera imvura

Nta bantu bitabiriye amatora mu turere twa Mandera na Turkana, utu turere nitwo turimo abaturage benshi bagize ishyaka ritavuga rumwe na leta NASA.

Abashigikiye Raila Odinga bazindukiye mu mihanda mu myigaragambyo bakaba bagendaga batera amabuye ndetse banatwika amapine mu mihanda iherereye i Kisumu

Byari bikaze abashigikiye Raila Odinga banze kuva kwizima
Imvura yari nyinshi cyane
Ababana nubumuga nabo bafashwaga bagatora
Raila Odinga numugorewe bajya aho gutorera
Abasirikare bagerageje kuburizamo imyigaragambyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger