AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kenya: Ikibazo cy’abangavu bari guterwa inda gikomeje kuba ingorabahizi

Igihugu cya Kenya gihangayikishijwe n’iterwa inda ry’abangavu rikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kenya ihangayikishijwe n’iki kibazo, nyuma yaho abakobwa baterwa inda zitateganyijwe ari bato bakiri mu mashuri abanza, kimaze kuba ingorabahizi aho mu bakobwa icumi bari hagati y’imyaka 15-19 babiri bari kuba batwite.

Hari abagiye bashinja ababyeyi kutagira uruhare mu kuganiriza abana babo mu rwego rwo gukumira za hato na hato zo gusama inda bakiri bato.

Minisitiri w’Uburezi muri Kenya, Amina Mohamed aherutse gutangaza ko hagaragaye umubare munini w’abana bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza barabyariye iwabo, mu gihe benshi mu bakora iki kizamini bari munsi y’imyaka 15.

Yakomeje avuga ko umubare w’abana bari gusama inda zitateguwe uramutse ukomeje kwiyongera, byatuma ejo ha Kenya haba hateye ubwoba.

Ababyeyi bo mu duce twiganjemo abana batewe inda bakiri mu mashuri abanza basabwe kujya baha abana imiti ibafasha kwirinda gusama inda zitateguwe ari bato.

Ubugenzuzi bwakozwe na BBC dukesha iyi nkuru, bwagaragaje ko abana benshi bajyaga mu bizamini bajyanye n’abana babyaye bahabwaga umwanya wo konsa.

Amakuru avuga ko abana 19 muri 30 ari bo bakoze ibyo bizamini banonsa.

Umukozi mu Mushinga Save the Children, Elizabeth Muiruri avuga ko kwiyongera kw’imibare y’abakobwa baterwa inda ari bato muri Kenya atari ikintu gitunguranye.

Leta y’iki gihugu ivuga ko iri kugerageza gushyiraho ingamba zikumira iki kibazo cyugarije abangavu.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016-2017 hagaragaye abana bagera kuri 350 000 bari hagati y’imyaka 15-19 batewe inda zitateganyijwe.

Iyo mibare n’iy’abakobwa bageze ku mavuriro kugira ngo bitabweho nk’abandi babyeyi mbere na nyuma y’uko babyara.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNFPA) bugaragaza ko abakobwa bo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara baterwa inda ari bato bikabagiraho ingaruka kuko 25% bacikiriza amashuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger