Inkuru z'amahangaPolitiki

Kenya: Depite Charles Njagua uzwi nka “Jaguar” mu muziki yafunguwe atanze ingurane

Depite Charles Njagua uzwi nka Jaguar uregwa azira kwangisha abenegihugu abanyamahanga yarekuwe atanze amashilingi ya Kenya 500,000.

Urukiko rwavuze ko Jaguar yashishikarizaga Abanyakenya urwango ku bacuruzi b’abanyamahanga baba muri iki gihugu ku wa 24 Kamena. Yafunzwe kuva tariki ya 26.

N’ubwo Depite Jaguar yatanze aya mafaranga agafungurwa, ntiyemera ko yakoze iki cyaha cyamaganywe n’abayobozi batandukanye.

Depite Charles Njagua Kanyi, wamamaye nka Jaguar mu muziki, yatawe muri yombi n’abashinzwe iperereza kuwa 26 Kamena 2019,nyuma yo kuvuga amagambo ashishikariza urwango ku bacuruzi b’abanyamahanga.

Kuri uwo munsi ku mbuga nkoranya hakwirakwiye amashusho ya Depite Charles Njagua Kanyi [Jaguar], avuga ku bacuruzi baturuka muri Uganda, Tanzania n’u Bushinwa bakajya gukorera muri Kenya.

Ibi yabivuze ubwo yari yasuye agace k’ubucuruzi ka Kamukunji ahari abanyakenya binubira bagenzi babo b’abanyamahanga.

Uyu mudepite yavuze ko aba bacuruzi bagomba gusubira iwabo ku neza cyangwa ku nabi, amasoko agasigarana abenegihugu.

Yagize ati “ Iyo urebye ku isoko ryacu, Abagande n’Abanyatanzaniya bihariye ubucuruzi bwacu, turarambiwe, nitubaha amasaha 24 ntibagende tuzabakubita kandi nta muntu n’umwe dutinya.”

Depite Njagua yavuze ko Leta ya Kenya ayihaye amasaha 24 yo kuba yirukanye aba bacuruzi bitaba ibyo bakirara mu maduka yabo, bakabasohora bakaburiza indege ku ngufu.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Jaguar yavuze ko atarwanya ubucuruzi bukorwa n’abo mu bihugu by’abaturanyi ko ahubwo yumviswe nabi, kuko yashakaga kuvuga abica ubucuruzi.

Leta ya Kenya yasohoye itangazo yamagana ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki wahoze ari umuririmbyi, yemeza ko imiryango ifunguye ku bantu bose bifuza kuhakorera ubucuruzi.

“Abanyakenya ni abakunzi b’amahoro babanye n’abaturuka mu mahanga atandukanye kuva kera. Ni indagagaciro tugenderaho kandi twifuza gusigasira.”

Televiziyo ya Citizen Ku wa Gatandatu yatangaje ko abashinzwe iperereza bafatiye uyu mudepite imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bakamujyana kumuhata ibibazo ku magambo yavuze.

Isoko rinini rya Gikomba ribarizwa mu gice ahagarariye, ni hamwe mu ho abacuruzi binubiye ubucuruzi butemewe bukorwa n’Abashinwa.

Muri uku kwezi guverinoma ya Kenya yirukanye Abashinwa batandatu bazira kutagira ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu.

Jaguar yafunguwe nyuma y’icyumweru atawe muri yombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger