AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kenya: Batatu batawe muri yombi bakekwaho gucuruza abana muri Tanzania

Police ya Kenya ikorera ku mupaka wayo na Tanzania uri ahitwa Isebana yafashe abagore babiri n’umugabo umwe ibakurikiranyeho gucuruza abana b’impinja. Aba bafashwe bafite umwana w’uruhinja w’umuhungu ufite ukwezi kumwe, bashatse guha Polisi ruswa ihita ibata muri yombi.

Hari umwe mu bakozi ba Police uvuga ko hari itsinda bamenye rishimuta abana bo muri Kenya rukajya kubagurisha muri Tanzania.

Ubwo bariya bafatwaga, babasanganye ibyangombwa bitandukanye hamwe na za sim cards nyinshi.

Uruhinja babasanganye Polisi yarwitayeho, ngo rumerewe neza.

Muri Mata, 2019 hari undi muturage wa Tanzania wafashwe na Police ya Kenya afite umwana yari avanyeyo(muri Kenya).

Uyu mugabo witwa Musa Mbalu w’imyaka 30 yafatiwe ahitwa Maua, akaba akekwaho kuba ariwe uyobora itsinda ricuruza abana cyane cyane abafite ubumuga, bakajya gukorerwaho imihango y’ubupfumu muri Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger