AmakuruUmucoUrwenya

Kenya: Abatemera Imana basabye Tariki ya 17/02 nk’umunsi wo kwizihiza ko nta Mana ibaho

Mu gihe abakiristu batandukanye ndetse n’Abayisilamu bagira iminsi mikuru itandukanye aho banahabwa ikiruhuko, abemera ko nta Mana ibaho bo mu gihugu cya Kenya na bo bakomeje gushyira igitutu kuri leta y’iki gihugu ngo ibahe itariki ya 17 Gashyantare nk’itariki yabo izwi yo kwizihiza ko nta Mana ibaho.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho na Ms Siongok usanzwe ari umuyobozi wungirije w’uyu muryango w’abatemera Imana uzwi nka AIK(Atheists in Kenya) ryasabaga ko abatemera Imana n’ibigirwamana ko na bo bagira umunsi w’ikiruhuko.

Mu minsi yashize uyu muryango wagiye ushinja leta ya Kenya kubogamira ku madini y’abemera Imana kandi ngo binyuranyije n’itegeko nshinga.

Siongok ashimangira ko bazakoresha amahirwe yose bafite bagaragaza ko nta Mana ibaho, bakorera akarasisi mu bice bitandukanye ari na ko bongera ubumenyi bw’uko nta Mana ibaho muri Kenya.

Ati”Turizera ko ibi bizateza imbere ubwigenge bushingiye ku myemerere nk’uburenganzira bwa muntu muri Kenya, nk’uko bigaragara mu ngigo ya 27 y’itegeko nshinga.”

Iyi ngingo ya 27 mu itegeko nshinga rya Kenya mu gika cyayo cya 4, ivuga ko Leta idakwiye kugira uwo iheza mu buryo buziguye cyangwa ubutaziguye ishingiye ku kintu icyo aricyo cyose: ubwoko, igitsina, ko yaba atwite, ari ingaragu cyangwa atari yo, uko ubuzima bwe buhagaze, ibara ry’uruhu, aho akomoka, imyaka ye, idini abarizwamo, imyemerere, umuco, imyambarire, ururimi n’ibindi.

Harrison Mumia ukuriye abatemera Imana i Nairobi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger