AmakuruInkuru z'amahanga

Kenya: Abapolisi benshi bishwe n’igisasu cyaturikanye imodoka bari barimo

Hari ubwoba bw’uko abapolisi benshi b’igihugu cya Kenya bitabye Imana, nyuma y’igisasu cyaturikanye imodoka yo mu bwoko bwa Land cruiser bari barimo.

Ni ibyemejwe n’umuyobozi wa Polisi ya Kenya Inspector General Hillary Mutyambai, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatandatu. IG Mutyambai yavuze ko imodoka bariya bapolisi bari barimo yaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu. Ngo bari bayirimo ari 11.

Aba bapolisi ngo bari bacunze umuhatekano hagati y’uduce twa Khorof-Harar na Konton, duherereye hafi y’umupaka wa Kenya na Somalia.

Amakuru avuga ko abapolisi umunani ari bo byamaze kugaragara ko bitabye Imana, mu gihe abandi batatu baburiwe irengero.

Birakekwa ko aba baburiwe irengero bashobora kuba bashimuswe n’ababagabyeho kiriya gitero.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger