AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Kenya: Abanyamakuru bakubiswe bagirwa intere ubwo bari bagiye gushaka inkuru

I Nairobi muri Kenya abanyamakuru bakubiswe iz’akabwana  bagirwa intere ubwo bari bagiye kwakira Dr Miguna utavugwa rumwe na Leta ya Uhuru Kenyatta.

Ubusanzwe abanyamakuru ni bamwe babwira abantu ibivugwa ndetse bakanatangaza uko isi imeze muri rusange, biba byiza rero iyo umunyamakuru ageze aho inkuru iri akayitangaza ayizeye , ibi rero nibyo abanyamakuru bo muri Kenya bakoze maze bahura n’uruva gusenya barahondagurwa ubwo bari bagiye kwakira  Dr Miguna ku kibuga cy’indege , uyu Miguna ni umugabo utavuga rumwe na Leta ya Kenya.

Nkuko Nation.co yabyanditse, Abanyamakuru bari urujya n’uruza ku kibuga cy’indege higanjemo abakora mu ma Televiziyo ,Radiyo,Ndetse n’abakorera ibinyamakuru byandika bose bagiye kwakira Dr Maguna ku kibuga cy’indege maze Polisi  nibwo yahabasanze maze ibakoramo umukwabo ibirukaho abo ifashe bakubitwa inkoni ku buryo ibikoresho bari bafite birimo Camera n’utwuma dufata amajwi(Record) twamenetse.

Umunyamakuru umwe ukorera Televiziyo ya  Nation TV ushinzwe gufata amashusho, Robert Gichira ,yangiritse bikomeye asa n’utaye umutwe bitewe n’inkoni yahondaguwe.

Umujinya ngo ugira mubi ntiwica, intandaro y’ibi n’uko Polisi ya Kenya yababajwe n’uburyo abanyamakuru baje ari benshi kureba Dr Miguna kandi atavuga rumwe na Leta. Polisi ya Kenya yireguye aya marorerwa ivuga ko impamvu yatumye abanyamakuru bakubitwa ari uko babujijwe gufata amafoto n’amashusho ariko bakabirengaho maze ngo aba bapolisi niko kubahuka babakubita inkoni zitabarika zimwe bakunze kwita ko ari izasagutse ku mwami Yesu/Yezu.

Bakubiswe inkoni nyinshi
Abanyamakuru bariraga nk’umwana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger