AmakuruAmakuru ashushyeImikino

KCCA itsinze Azam yegukana CECAFA Kagame Cup nyuma y’imyaka 41 itayitwara-Amafoto

Ikipe ya KCCA yo muri Uganda, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ya 2019, itsinze Azam FC yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa, ku mukino wa nyuma waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo..

Ni nyuma y’imyaka 41 yari ishize iyi kipe y’i Kampala itazi uko gutwara CECAFA bimera. KCCA yaherukaga CECAFA mu 1978, ubwo yayitwaraga Simba SC yo muri Tanzania.

Nyuma y’imyaka 41, KCCA yongeye kubigeraho nanone itsinze Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa 63 w’umukino cya rutahizamu Mustafa Kiiza ni cyo cyafashije iyi kipe gutwara CECAFA ku ncuro ya kabiri.

Ni nyuma yo kwiharira igice cya mbere cy’umukino ahanini ibifashiwemo n’imbaga y’abafana bayo bari baje kuyishyigkira bambaye imyambaro y’umuhondo n’ubururu.

Abanya-Tanzania bakoze ibishoboka byose mu minota ya nyuma y’umukino ngo bishyure iki gitego cyari kubagarura mu mukino, ariko birananirana.

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Green Eagles yo muri Zambia yegukanye umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda AS Maniema Union yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 2-0.

KCCA yegukanye igikombe inahabwa akayabo ka 30,000$, Azam FC yabaye iya kabiri ihabwa 20,000$ mu gihe Green Eagles yegukanye umwanya wa gatatu yahawe 10,000$.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger