Amakuru ashushye

Kayonza; Umwana yahiriye mu nzu y’ibyatsi yari yasizwemo n’ababyeyi be ahita apfa

Mu Karere ka Kayonza, mu Mudugudu wa Gisenga mu Kagari ka Ryonza mu Murenge wa Ruramira , umwana w’imyaka itatu n’igice yahiriye mu nzu y’ibyatsi yari yasizwemo n’ababyeyi be arapfa.

Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yahitanye umwana w’imyaka itatu, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 ubwo uriya mwana we n’umuvandimwe we mukuru bari basizwe n’ababyeyi babo muri iyo nzu y’ibyatsi basanzwe bifashisha bugamamo izuba.

Aba babyeyi basanzwe bafite imirima muri kariya gace, bari barahashyize iyo nzu y’ibyatsi kugira ngo bajye basigamo abana bugamemo izuba.

Ubwo aba babyeyi bari banyarukiye ku isoko, umwana mukuru yacanye umuriro kugira ngo ateke barye ariko umuriro uza gufata iyo nzu y’ibyatsi yari iryamyemo umwana muto irashya irakongoka na we ahiramo habura umutabara.

Bisangwa Emmanuel uyobora Umurenge wa Ruramira, avuga ko iriya mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa Kane ku buryo abantu bose baje bahagera basanga inzu yamaze gukongoka ndetse n’umwana yahiriyemo.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi bose bafite inzu nka ziriya kuko hari abandi bazifite basigamo abana babo, guhita bazisenya kuko biboneye icyo zikoze.

Yagiriye inama ababyeyi kwita ku bana babo “ntibabasige bonyine mu rugo ntawubasha gucunga undi kuko abana bashobora gukubagana bikarangira umwe ahaburiye ubuzima.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger