AmakuruImyidagaduro

Kate Bashabe yahishyuye ibanga rikubiye mu butumwa aherutse kunyuza kuri Instagram

Bashabe Catherine wamamaye ku mbugankoranyambaga nka Kate Bashabe,yahishyuye ibanga rikubiye mu butumwa aherutse gucisha ku rukuta rwe rwa Instagram abaza abakunzi ko bavumbura ibyiza ari hafi kubona.

Kate Bashabe yaherukaga gushyira video ngufi kuri Instagram abwira abarenga ibihumbi Magana atatu bamukurikiye ngo bavumbure inkuru nziza yitegura kubagezaho; bamwe muri bo batangira kuvuga ko agiye kubagaragariza umukunzi we abandi bavuga byinshi bitandukanye birimo no kuba ari hafi kwibaruka.

Abakunzi be bose bavugaga ibitandukanye ariko mu byukuri ariwe uzi ibanga nya kuri ry’ibyo ategereje kubona imbere ye.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019, Kate Bashabe yahishuriye abamukurikira ko icyo yashakaga kuzabagezaho ari umushinga w’indirimbo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda ba RnB akaba ari indirimbo izaba igamije guhugura urubyiruko.

Yagize ati “Ndabizi mwese muri kwibaza ibyo ari byo, ariko ni indirimbo. Ni indirimbo nziza twakoze yitwa You and I, ihuriyemo abahanzi mukunda mu Rwanda. Impamvu nyamukuru twakoze iyi ndirimbo ntabwo ari uko nshaka gutangira umuziki ahubwo ni uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa by’umwihariko ku rubyiruko.”

You & I indirimbo Kate Bashabe agiye guhuriramo n’ibyamamare bya hano mu Rwanda

Abahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo harimo The Ben, Yvan Buravan, Andy Bumuntu, Christopher na Mani Martin.

Bashabe yavuze ko indirimbo izajya hanze bitarenze ku wa Gatanu w’iki cyumweru; yavuze ko na we azagaragaramo aririmba.

Bashabe Kate yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, afite n’iduka ry’imyambaro yise ‘Kabash Fashion House’.

Kate Bashabe yamamaye ku mbugankoranyambaga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger