Amakuru

Karongi: Yishe umukazana we umuhungu we amugira intere

Mu Mudugudu wa Kiguhu mu Kagari ka Nyabikeri mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi, ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, umugabo witwa Uzaribara Damien w’imyaka 50 yateye urugo rw’umuhungu we amukubita umuhini anica umukazana we wari uryamye.

Ubwo Uzaribara yateraga urugo rw’umuhungu we witwa Hagenimana Emmanuel w’imyaka 23, yamukubise umuhini mu gihe yirukaga agiye gutabaza abaturanyi kuko yumvaga ntacyo yatwara umugore we ngo agarutse asanga aryamye hasi yamwishe.

Uwapfuye yitwa Uwamahoro Dativa yari afite imyaka 27 y’amavuko, umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kirinda kugira ngo upimwe.
Uzaribara Damien wishe umukazana we yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Gashari.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwihutiye gutabara nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda wavuze ko ibi bitari bisanzwe muri uyu Murenge.

Rukesha Emile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda aganira n’Umuseke dukesha iyi nkuru, yemeje aya makuru avuga ko mu gihe abaturage bagiranye amakimbirane bagomba kwegera inzego z’ibanze bahereye ku Isibo aho kugira ngo bikururire ikibazo kuko ari uwagikoze n’uwagikorewe bibagiraho ingaruka.

Gitifu Emile akomeza asaba abagiranye amakimbirane kutihanira bakagana inzego zibereye. Amakuru avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku masambu ariko iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.

Ntihari hamenyekana impamvu nyamukuru yatumye atera urugo rw’umuhungu we gusa harakekwa ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger