AmakuruAmakuru ashushye

Karongi: Yakubiswe n’inkuba arapfa ubwo yarimo akoresha mudasobwa

Mu ijoro ryo ku munsi w’ejo nibwo Ngayabarambirwa Jean Damascene wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyaruyaga giherereye mu murenge wa Twumba ho mu karere ka Karongi yakubiswe n’inkuba ahita apfa ubwo yari gukoresha mudasobwa.

Amakuru y’urupfu rwa Ngayabarambirwa yemejwe n’umnyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Twumba , Nsanganira Vianney wavuze ko yakubiswe n’inkuba mu masaha ya saa moya tariki ya 15 Ukuboza 2019 bivugwa ko yarimo akoresha mudasobwa.

Nsanganira agira ati “Niko byagenze. Ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza wakubiswe n’inkuba ubwo yari iwe, amakuru yatugezeho avuga ko byari mu ma saa moya z’ijoro. »

Yakomeje avuga ko abaturanyi ba Ngayabarambirwa bahise bihutira gutabara bamugeza ku kigo nderabuzima cya Gisovu ariko akahagera yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Twumba akomeza ashishikariza abaturage kwirinda bimwe mu bikoresho bibujijwe gukoresha mu gihe imvura irimo igwa cyane cyane ibikoresha umuriro w’amashanyarazi nka mudasobwa, telefoni, radiyo, televiziyo ndetse no kugama munsi y’ibiti mu gihe cy’imvura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger