AmakuruAmakuru ashushye

Karongi: Wa musore wubatse umuhanda wa 7km wenyine ntiyorohewe n’abaturanyi be

Niringiyimana Emanuel wo mu kerere ka Karongi uherutse kumenyekana kubera kubaka umuhanda wa kirometero zirindwi wenyine, atangaza ko agiye guhunga iwabo akerekeza mu mujyi wa Kigali kubera abaturanyi be bakomeje kumujujubya kubera ukwamamara kwe.

Nta gihe kinini gishize inkuru yúyu musore wiswe intwari nábatari bake imenyekanye.

Igikorwa cyíndashyikirwa yakoze cyatumye ashimwa nábatari bake, kinamuhesha gutoranywa mu bagombaga kwita izina abana bíngagi mu gikorwa cyabereye mu Kinigi i Musanze mu ntangiriro zúku kwezi.

Núbwo uyu musore abenshi bamushimye bakanamufata nkíntwari, mu maso yábaturanyi be si ko byagenze kuko bamugiriye ishyari, ndetse bakanamutera ubwoba bavuga ko bazamusanga mu nzu abamo bakayimusenyeraho nkúko yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Yagize ati” Urebye ntabwo merewe neza rwose nta mutekano mpafite pe! Biraterwa n’uko abaturage barimo barampiga”.

Uyu musore yavuze ko ubwo aheruka kuva mu birori byo Kwita Izina, aho yari umwe mu bise amazina abana b’ingagi 25, mu gusubira iwabo yajyanye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, anamugeza iwabo mu rugo.

Ngo bakihagera basanze muri ako gace hari abantu bagiranye amakimbirane aza kuvamo urugomo, bamubona azanye n’umuyobozi bagakeka ko avuye kubahururiza ngo babafunge.

Ati “Nageranye na gitifu w’umurenge mu gace, bavuga ko ari jye uvuye kubazanira abayobozi. Bamwe barabafashe, abandi barabacika, ariko bambwira ko bazatera inzu ndaramo bakayisenya bakansangamo bakanyica, ngo ni jyewe wabazaniye abayobozi”.

Uyu musore w’imyaka 23 avuga ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge bukamubwira ko buzakurikirana icyo kibazo.

Niringiyimana avuga ko abaturage b’aho atuye bamugiriye ishyari bamuziza ko yamenyekanye cyane. Ati “Abaturage bafite ishyari ngo ndimo ndazamuka cyane”.

Niringiyimana arateganya kuba agiye gucumbika ku ncuti ye ituye mu mujyi wa Kigali, hanyuma akazasubira iwabo mu gihe ubutobozi buzaba bumwijeje umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger