AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Karongi: Umuyobozi w’ishuri yahondaguriwe imbere y’abanyeshuri n’abarimu

Nkundumukiza Jean Bosco uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Gataka giherereye mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi akomeje gushenguka umutima, nyuma yo gukubitirwa imbere y’abanyeshuri be na Hitumukiza Robert ushinzwe uburezi muri Karongi akarere ntikagire icyo kabikoraho kandi kamaze ukwezi kose kuzi iki kibazo.

Ibi byabaye ubwo Hitumukiza yasuraga ikigo cy’amashuri abanza cya Gataka agasanga abanyeshuri bakererewe.

Ngo ibi byarakaje uyu muyobozi, birangira atuye umujinya Nkundumukiza J. Bosco uyobora iki kigo, amucira mu maso anamukubitira urushyi ku matama imbere y’abarimu ndetse n’abanyeshuri b’iki kigo nk’uko nyir’ubwite yabitangaje.

Aganira na Umuseke yagize ati” Uyu muyobozi w’ishuri yabwiye Umuseke ati “ubundi yaje tuvuye kuri ‘ressamblement’ ambaza niba yabaye, mubwira ko yarangiye ancira mu maso ngo ninzibe ahita ankubita urushyi.”

Ibi ngo byaramubabaje cyane nk’umugabo gukubitirwa imbere y’abanyeshuri n’abarezi maze ahitamo kubimenyesha abamukuriye asaba kurenganurwa.

Abarimu bavuga ko uyu muyobozi  atari ibi gusa yakoze.

Ngirababo Cyprien umwarimu kuri iki kigo avuga ko yatunguwe no kubona umuntu uzi ubwenge yakubitira mugenzi we mu kazi kandi bose ari abayobozi.

Ngirababo ati “yewe twaratunguwe kubona umuyobozi asebya mugenzi we imbere y’abanyeshuri byaratubabaje cyane, twaramugaye.”

Ibi abihuriyeho n’abandi barimu babonye n’abumvise ibi bigisha kuri iki kigo gusa ngo batangazwa n’uko uwabikoze ntacyo yabibajijweho.

Hitumukiza Robert ushinjwa gukubita umuyobozi w’ishuri yabwiye umunyamakuru wa Umuseke kujya kubaza kuri Polisi aho yarezwe, ubwo uyu munyamakuru yamubazaga kuri iki kibazo.

Yongeraho ati “ayo ni amagambo murimo, niba mukorera igitangazamakuru gisobanutse muzaze tuvugane.”

Ndayisaba Francois Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yavuze ko iki kibazo bakimenye bakaba bari kugikurikirana.

Ati “twoherejeyo Commission social ya Njyanama ngo idukurikiranire, twoherejeyo n’abandi batandukanye dutegereje amakuru bazazana tugafata umwanzuro uwakoze amakosa akayahanirwa.”

Ubu hashize ibyumweru bitatu icyo gikorwa cyo gukurikirana ibyabaye gitangiye, gusa nta kiratangazwa cyakivuyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger