Amakuru

Karongi: RIB yataye muri yombi abanyeshuri 2 bazira ‘kunnyuzura’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abanyeshuri babiri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rubengera mu karere ka Karongi bazira gukubita no gukomeretsa bagenzi babo.

Abatawe muri yombi barimo uw’imyaka 21 n’ufite imyaka 20; bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake abanyeshuri bagenzi babo nk’uburyo bwo kubannyuzura.

Usibye aba bafunze, RIB iri gukora iperereza no ku bandi banyeshuri batanu bari gukurikiranwa ariko badafunzwe.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko abanyeshuri bakurikiranyweho gukubita bagenzi babo bafashwe, abandi bari gukurikiranwa.

Ati: “Ni umugambi bari bapanze wo gukubita abanyeshuri bashya bari baje kwiga kuri icyo kigo ‘bimwe bita kunnyuzura’.’’

Dr Murangira mu butumwa yanditse kuri Twitter yasabye ibigo by’amashuri guhangana n’ibikorwa by’abashaka guhungabanya bagenzi babo.

Ati: “Ubuyobozi bw’Ibigo by’Amashuri ni bufate iyambere ibyo bikorwa by’urugomo bizwi nko “KUNNYUZURA” bicike kuko ibyo bikorwa bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda.”

Kugeza ubu, abanyeshuri babiri bafashwe, bafungiye muri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bakurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger