AmakuruAmakuru ashushye

Karongi: Abarimu 2 bakurikiranweho gukopeza abanyeshuri ikizamini cya Leta

Mu Karere ka Karongi hatawe muri yombi abarezi babiri bigisha ku bigo bitandukanye bakurikiranweho icyaha cyo gukopeza abanyeshuri mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza y’uyu mwaka wa 2018.

Aba barimu babiri aribo Habyarimana Alex wo ku ishuri ribanza rya Muvungu na Michel Nsabyimpuhwe wo ku ishuri ribanza rya Muramba batawe muri yombi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iperereza mu rwego rwo kunonosora neza icyaha cyo gukopeza bakurikiranweho.

Amakuru atugeraho avuga ko aba barimu bombi bafashwe bari gukopeza abana bigisha bakareka abandi bari bari gukorera hamwe nabo, ibi bikaba bytangajwe n’abanyeshuri bakoraga ikizamini cya Leta.

Habyarimana Alex wo ku ishuri ribanza rya Muvungu na Michel Nsabyimpuhwe wo ku ishuri ribanza rya Muramba ubu bacumbikiwe na sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.

Ibizami bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo. Abanyeshuri bose hamwe bateganyijwe kubyitabira ni 255 173, bivuze ko biyongereyeho abarenga 17 000.

Ibi bibaye mu gihe, Dr Isaac Munyakazi , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye yari aherutse gusaba Abanyeshuri ko bakwirinda gukopera kuko gukopera atari indangagaciro ikwiye kuranga Abanyarwanda, ibi yabikomojeho ubwo yatangizaga umunsi wo gukora ibi bizamini mu Rwanda hose.

Icyo gihe yavuze ko gukopera ari umuco mubi buri wese akwiye kwirinda agaharanira gukoresha umutwe kuko aribyo bituma umuntu avamo umuhanga ufite kwigira muri we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger