AmakuruImikino

Karim Benzema yarokoye Zinedine Zidane wari utorohewe muri Real Madrid

Zinedine Zidane utoza Real Madrid yongeye kubona agahenge, nyuma yo gufashwa n’Umufaransa Karim Benzema gutsinda ikipe ya Sevilla mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ya Espagne wakinwe mu ijoro ryakeye.

Igitego rukumbi cyatsinzwe n’uyu musore ku munota wa 64 w’umukino, ni cyo cyafashije Real Madrid kuvana amanota atatu kuri Stade ya Ramon Sanchez Pizjuan. Ni ku mupira yari akatiwe na Dani Carvajal birangiye awuteretse mu rucundura n’umutwe.

Iyi ni Real Madrid yari imaze igihe yibazwaho byinshi n’abafana bayo, nyuma yo gutangira umwaka w’imikino nabi.

Iyi Real Madrid kandi yaherukaga gutsindwa na PSG ibitego 3-0, mu mukino wa mbere w’itsinda A muru UEFA Champions league. Ni umukino wasize bamwe mu bafana ba Real Madrid batangiye gusabira umutoza Zidane kwirukanwa.

Nyuma y’umukino umutoza Zidane yabwiye itangazamakuru ko umukino batsinzemo Sevilla wamushimishije kurusha indi yose yakinnye kuva yagaruka gutoza Real Madrid.

Ati” Uyu mukino utumye numva nyuzwe kuva nagaruka. Twagize ibihe bikomeye, gusa ubwitange bw’abakinnyi bwagaragaye.

Uyu mukino kandi wagaragayemo Eden Hazard witwaye neza bitandukanye n’uko yari yitwaye ikipe ye inyagirwa na PSG mu cyumweru gishize.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger