AmakuruAmakuru ashushye

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare Mugisha Samuel, yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Mugisha Samuel wegukanaye Tour du Rwanda ya 2018.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Mugisha Samuel, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Uyu musore w’imyaka 23 yatawe muri yombi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w’imyaka 29.

Bivugwa ko mu masaha ya  saa Tanu ni bwo Sangwa yatanze ikirego cye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi arega Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel w’imyaka 28.

RIB yemeje aya makuru aho yavuze ko bakurikiranyweho gukubita umumotari witwa Sangwa Olivier aho byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.

Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru

Uyu musore uvuka ku Mukamira mu karere ka Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018 ,asanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

Mugisha na Muyoboke baramutse bahamwe n’icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Mugisha Samuel ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018

Twitter
WhatsApp
FbMessenger