AmakuruImyidagaduro

Kanye West yasabye imbabazi Drake anavuga icyakorwa ngo umwiryane uri hagati yabo urangire

Umuraperi Kanye West yasabye imbabazi  mugenzi we Drake abicishije kurubuga rwa Twitter, ibi yabikoze mu rwego rwo kurangiza umwuka mubi uri hagati ye Drake amusaba ko bakubaka umubano mushya mu muziki wabo.

Ubundi uyu mwuka mubi uri hagati yabo  wazumutse ubwo Kanye West yavugaga ko Drake  mu myandikire ye akoresha imbaraga z’amadayimoni n’ibindi byinshi byagiye bivugwa  hagati yaba bagabo bombi.

Mu cyumweru gishize nanone nibwo hasakaye andi makuru avuga ko Kim Kardashian ,umugore wa Kanye West yaba yararyamanaga na Drake  mu buryo bwibanga ariko uyu mugore  abicishije kuri Instagram ibi yabihanye yivuye inyuma avuga ko bitigeze biba. nyamara abafana bumvishe neza  album ya Drake nshyashya yise ” Scorpion,”  harimo amagambo avuga kuri uyu mubano we na Kim Karadshian.

Kanye West  nyuma yo kubona ko uyu mubano we Drake ukomeje kuba mubi yafashe  iyambere mu gusaba imbabazi Drake kubyo yamuvuzeho byose abisabira imbazi ndetse  amusaba ko bakubaka umubano mushya mu muziki wa Amerika.

 

Ubutumwa Kanye West yanditse asaba imbabazi Drake

Kim Kardashian ahakana iby’umubano we na Drake
Twitter
WhatsApp
FbMessenger