AmakuruImyidagaduro

Kanye West arashinja Drake kumutera ubwoba

Guhangana hagati y’ibyamamare bibiri byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aribyo Kanye West na Drake bishobora gufata indi ntera nyuma y’uko Drake akomeje gushotora uyu muhanzi mu buryo bwose bugaragara.

Kutumvikana hagati y’aba bombi, bikomeje kugaragarira ku rubuga rwa Twitter bakoresha aho buri umwe muri bo ari kunyuza ubutumwa kuri Konti ye asubirikanya na mugenzi we.

Kanye West Uherutse kwiyita ye, abinyujije kuri Twitter yatangaje ko Drake aherutse kumuhamagara amutera ubwoba, anirengagiza ko ariwe wamufashije mu iterambere ry’umuziki we kugera ku rwego ariho magingo aya.

Ati “ Ntuzigere utera ubwoba, se wa North, Saint na Chicago muvandi. Nitwa Ye muvandi, wibuke ko ngukunda. Sinzigera ngambirira kugukomeretsa n’iyo mpamvu nkubwira ibi.”

Kanye West yabwiye Drake ko yareka kumutera ubwoba kuko mu buzima bwe ageze aho ageze atarigeze anyuzurwa habe n’umuntu n’umwe kandi yizeye ko bidateze no kumubaho.

Uyu muhanzi avuga ko Drake  yirengagiza ko abirabura nabo bashobora kuvuga akari ku mutima yabo nta n’umwe upfuye cyangwa ngo afungwe .

Yakomeje avuga ko uretse kwirengagiza uburenganzira abirabura bafite, Drake anasuzugura abantu babana n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Nyuma y’ibi byose Drake yirinze kugira icyo amusubiza, uretse kuba yanditse yisekera, bimwe mu bintu byatumye benshi bavuga ko yasuzuguye Kanye West.

Kanye West amaze iminsi asaba Drake kumusaba imbabazi kubera ko yamuririmbye mu ndirimbo ye akavuga ko ngo yazimye. Ibi biza bisanga ibyo Drake yari amaze iminsi aririmba avuga ku mugore wa Kanye West, Kim Kardashian amubaza niba amukunda.

Kanye West yavuze ko ibintu Drake asigaye amugaragariza amusebya, bitamushimisha habe na mba.

Drake na Kanye West ntibari gucana uwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger