AmakuruPolitiki

Kamonyi: Impanuka y’imodoka yahitanye benshi muri uyu mwaka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantere 2020, mu karere ka Kamonyi habaye impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye ubuzima bw’abantu 7 abandi 10 barakomereka  nk’uko byatangajwe na Polisi y’igihugu.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kigali-Muhanga, ikomotse ku ikamyo yari yikoreye ibiti yagonze izindi modoka.

CIP Sylvestre Twajamahoro, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo yatangaje ko iyi ariyo mpanuka yo mu muhanda ihitanye ubuzima bw’abantu benshi muri uyu mwaka.

Iyi modoka yo mu bwoko bw’ikamyo ya Mitsubishi Fuso yari yikoreye ibiti yerekeza i Kigali, iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi.

CIP Twajamahoro avuga ko iyi modoka yacitse feri ikagonga Toyota Coaster yari itwaye abagenzi ijya i Rusiszi n’indi ya pick-up yarimo umuntu umwe.

Ati: “Ni ibintu bibabaje kuko abantu barindwi bahasize ubuzima, babiri bakomeretse bikabije bajyanwa ku bitaro bya CHUK i Kigali abandi umunani nabo bakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Remera – Rukoma”.

Iyi mpanuka ibaye mu cyumweru cya 40 ku byumweru 52 bizashira mu Rwanda hari kuba ubukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bugamije gukangurira Abanyarwanda kwirinda impanuka.

CIP Twajamahoro avuga ko muri ubu bukangurambaga basaba cyane cyane abatwara ibinyabiziga gukoresha igenzura ry’ibinyabiziga byabo, kwirinda umuvuduko ukabije, kubahiriza ibyapa, kwirinda gutwara banyoye inzoga, kuvugira kuri telephone batwaye n’ibindi.

Avuga ko ubutumwa butangwa abantu benshi bagenda babwumva ibi bikaba byaratumye impanuka zo mu muhanda zigabanuka ku buryo bugaragara.

Ati: “Ariko abantu bose abantu ntibahita bumvira icya rimwe niyo mpamvu kwigisha bikomeje”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger