Amakuru

Kamonyi: Abantu icumi harimo abayobozi bafatiwe mu kabari banywa inzoga zitanemewe

Abagera ku 10 bafatiwe mu mudugudu wa Ruyumba, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, barimo Umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu.

Aba bantu 10 bafashwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama ahagana saa kumi ubwo bari mu kabari barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe barimo gusangira inzoga n’umuyobozi w’Umudugudu ari we Ndayisenga Jean Claude w’imyaka 39 n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu ari we Nzabahimana Alex w’imyaka 32.

Bafatiwe mu kabari ka Uwiringiyimana Jeremie w’imyaka 30, ariko we yahise acika amaze kwikanga inzego z’umutekano.
SP Kanamugire yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bamaze kumenya ko abo bantu bari mu kabari.
Yagize ati “Abaturage bari bafite amakuru ko akabari k’ uwitwa Uwiringiyimana Jeremie harimo abantu bikingiranye barimo kunywa inzoga yo mu bwoko bw’ibikwangari kuko nizo nzoga asanzwe acuruza. Bahise batanga amakuru kuri Polisi, abapolisi bajyayo basanga koko harimo abantu 10 bicaye banywa barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagaye bariya bayobozi bari kumwe n’abaturage kuba bifatanije n’abaturage mu kurenga ku mabwiriza kandi bakabaye batanga urugero rwiza mu kurwanya abarenga ku mabwiriza. Yibukije abaturage bo mu Karere ka Kamonyi kuzirikana ibihe bari bamazemo iminsi 15 bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, abasaba kwirinda icyatuma basubizwa muri iyo gahunda.

Yakomeje abibutsa ko utubari tutemewe ariko hakaba hari abantu batujyamo rwihishwa bakingiraniramo. Yibukije abaturage ko inzego z’ubuzima zagaragaje ko iyo abantu bikingiraniye ahantu hafunganye bitiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Nyiri akaba yikanze inzego z’umutekano asohoka mbere ntiyongera kugaruka aracyarimo gushakishwa, abandi bajyanywe ku murenge kugira ngo bongere baganirizwe ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse banacibwe n’amande.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger