Amakuru

Kalifoniya: Hamaze gushya ahangana n’umujyi wa New York

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye  Kalifoniya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kwiyongera ku buryo aho uyu muriro  watwitse haruta umujyi wa New York .

Uyu muriro wiswe Thomas wibasiye amajyepfo ya Kalifoniya, mu duce twa Bventura na Santa Barbara , uyu muriro wibasiye ahantu hanini kandi ukomeje kwiyongera kugeza ubwo ubu umuze gutwika ahangana na  hegitari 230.000 mu cyumweru gishize.

Kubera kwenyegezwa n’inkubi y’umuyaga, inkongi imaze kugera ahantu hanini muri Kalifoniya ubu ikaba imaze kugera ahantu henshi ku buryo wabaye uwa gatanu ukomeye mu mateka ya leta ya Karifoniya nyuma yo gukwira ku butaka bungana na hegitari 50.000 mu munsi umwe gusa. kugeza ubu abatuye mu duce twegereye inkombe bategetswe kwimuka.

Ku Cyumweru tariki ya 10 ukuboza 2017, abakora mu rwego rwo kuzimya inkongi bavuze ko 15% by’ahahiye hazimijwe ariko baje kugabanya bashyira ku 10% mu gihe umuriro ukomeje gusakara ahantu henshi.

Umuyobozi wa polisi muri Santa Barbara, Bill Brown, yagize ati: “Uyu muriro urakaze, biraboneka, ariko dufite abantu benshi bari gukorana umurava mu kuwuzimya. Ibikorwa byo kuzimya umuriro biri gukomwa mu nkokora n’inkubi y’umuyaga. Ntibyoroshye kubera uduce tw’imisozi.”

Umusesenguzi mu rwego rwo kuzimya inkongi muri Karifoniya, Tim Chavez, yavuze ko ibikorwa by’ihutirwa byakomwe mu nkokora kubera ko ubushyuhe buri guhura n’inyanja bigatuma bigorana kuhagera doreko aho umuriro uri ari mu majyaruguru ya Los Angeles hafi y’inyanja ya Pasifike.

Bari kwifashisha indege kugirango bawuzimye
Aho Umuriro umaze gutwika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger