AmakuruImyidagaduro

Justin Beiber yavuze ko agiye kubaho nka Yesu

Umuhanzi Justin Beiber ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yashimagije Yesu wamufashije gukora ubukwe bwe n’umukunzi we Hailey Baldwin, bukarangira amahoro anemeza ko agiye gukoresha uburyo bwose agera ikirenge mucye akabaho nkawe (Yesu).

Uyu muhanzi yatangaje ibi ubwo yashimiraga inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi mu bihe by’urukundo rwe na Hailey Baldwin bamugira inama kugeza ubwo bemeranyije kurwubaka rugakomera umwe akaba umugabo undi akamubera umugore.

Uyu muhanzi w’imyaka 24 y’amavuko yashimye intambwe yateye na nyagasani wabimufashijemo avuga ko igisigaye ari ugushyira mu bikorwa imigenzereze nk’imwe yakunze kuranga Yesu cyane cyane kwihangana no guca bugufi.

Yagize ati “buri gihe urukundo ntabwo ruba rworoshye” akomeza avuga ko yagerageje kubaho nka Yesu, yihangana ndetse anirinda kuba nyamwigendaho.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abasaga miliyoni 120, Bieber yagize ati ‘Igikorwa cya mbere cyo gushima Imana nk’umugabo wubatse,… ubucuti burakomeye ntabwo buba bworoshye, gusa ndashima Yesu wanyeretse inzira, buri gihe ruba ari urugendo rwo kugira icyo umuntu yiyungura, agerageza kwisanisha na we (Yesu), kwiyoroshya, ubwitonzi, kutikunda, musore wanjye, rwari urugendo rurerure gusa inema ya nyagasani irahagije”.

Kubana hagati ya Justin Bieber na Baldwin bbyatangiye kunugwanugwaho n’abantu muri Nzeri uyu mwaka, gusa mu cyumweru gishize nibwo uyu musore yise uyu mukobwa umugore we, abicishije kuri Instagram yagize ati “My wife” cyangwa se ‘Umugore wanjye’. hari n’andi magambo yakomeje kugenda yandika avuga ko umugore we ari mwiza.

Justin Bieber ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Never Let you Go”, sorry” n’izindi zitandukanye, nyuma yo kuvugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye uyu musore yamaze kurwubakana n’umunyamideli Hailey Baldwin w’imyaka 22.

Justin Beiber n’umukunzi we Hailey Baldwin
Twitter
WhatsApp
FbMessenger