AmakuruUbukungu

Jumia Food yafunze imiryango nyuma y’imyaka 6 ikorera mu Rwanda

Kompanyi yatangaga serivisi z’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda, ‘Jumia Food’ yatangaje ko yafunze imiryango kuva ejo tariki ya 9 Ukuboza 2019, ubu nta commande nshyashya z’abakiriya iri kwakira kuzageza tariki ya 9 Ukuboza ubwo izaba ifunze serivisi zayo burundu.

Iyi kompanyi izwi ho gucururiza kuri interineti yavuze ko itazakomeza gutanga serivise zayo yari imaze imyaka itnandatu itangira mu Rwanda bitewe n’igihombo yagize kitatangajwe umubare mu itangazo yashyize ahagaragara.

Riragira riti “Tubabajwe no kumenyesha abakiriya bacu ko kugeza tariki ya 9 Mutarama 2020 tuzahagarika serivisi zacu mu Rwanda. Turashimira ubufatanye mu myaka yose tumaze dukorana namwe.

Turabamenyesha ko guhera ubu nta busabe bushyashya tuzaba twakira gusa konti zanyu ziraba ziri gukora kugeza ku itariki ya 9 Mutarama 2020 ubwo zose zizaba zifunzwe abafatabuguzi bacu tuakazajya tubahamagara buri muntu ku giti cye tukamusubiza ibyo tumufitiye.”

Iyi kompanyi ivuga ko izakomeza gutanga ubufasha ku baguzi n’abacuruza bazajya bifuza gukorera ubucuruzi ku rubuga rwa interineti rwayo arirw. Jumia.rw rwahoze rwitwa Jumia Deals.

Iyi kompanyi Mpuzamahanga ifite ikicaro muri Nigeria icururiza kuri interineti izwi nka “Jumia Technologies” ihagaritse serivisi zayo mu Rwanda nyuma y’uko mu Gushyingo uyu mwaka yari yahagaritse ubucuruzi bwayo muri Tanzania nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘REUTERS’.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger