AmakuruImikino

Jules Ulimwengu yagize icyo avuga ku bijyanye no kujya muri APR FC

Jules Ulimwengu uyoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona yasize Rayon Sports yegukanye igikombe, yahakanye ibivugwa ko ari mu muryango winjira muri APR FC.

Muri iyi minsi hari amakuru avugwa n’abatari bake ko APR FC yaba yifuza kugura uyu rutahizamu w’Umurundi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, watsinze ibitego 25 mu mwaka ushize w’imikino.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo Rayon Sports yakoreye mu Nzove, Ulimwengu yavuze ko aya makuru amujyana muri APR FC atazi aho aturuka kuko atigeze aganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati ”  Njye sinzi aho bituruka nanjye mbyumva nk’uko ubyumva, rimwe na rimwe nkabyumva kuri Radiyo. Nta na rimwe ndavugana n’umuntu wo muri APR FC, iyo gahunda ntayo mfite nanjye nabyumvise mu itangazamakuru, nkabona n’abantu babinyoherereza.”

Yakomeje agira ati “Hari amakipe yanyifuje ariko nta kipe yo mu Rwanda kuko ndacyafite amasezerano y’umwaka umwe, ubu icyo nshyize imbere ni ugufatanya na Rayon Sports tukitwara neza mu mikino ya CAF Champions League”

Bivugwa ko APR FC yaba yifuzaga gutanga ibihumbi $80 kuri uyu mukinnyi w’imyaka 21 kugira ngo abe igisubizo cya ba rutahizamu imaranye imyaka isaga itatu.

Kuri Jules Ulimwengu, bivugwa ko hari ikipe yo muri Maroc yamwifuzaga, nyuma Rayon Sports ibaca ibihumbi 200 $, ndetse bayimenyesha ko ku rupapuro rumurekura hazandikwaho ko iyi kipe itemerewe kumugurusha mu Rwanda mbere y’imyaka ibiri, usibye igihe yaba agarutse gukinira Rayon Sports.

Ulimwengu aracyafite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama uyu mwaka, avuye muri Sunrise FC aho yatanzweho miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate aherutse gutangariza Radio Rwanda ko nta kipe izatwara uyu mukinnyi idatanze ibihumbi $200.

Mu masezerano ya Ulimwengu Jules harimo ko ikipe yamwifuza igomba kwishyura ibihumbi $60.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize, akinira Sunrise FC y’i Nyagatare avuye muri Les Jeunes Athletiques yo mu Burundi.

Nyuma yo gutsinda ibitego icyenda mu mikino 13 yakiniyemo Sunrise FC, Ulimwengu yahise abengukwa na Rayon Sports yamutanze miliyoni umunani, ayifasha kwegukana shampiyona, aho yayitsindiye ibindi bitego 11 ndetse n’ibitego bitanu mu gikombe cy’Amahoro.

Ulimwengu byavugwaga ko yigeze kwifuzwa n’amakipe arimo Gor Mahia n’andi yo mu Barabu, azahanganira umwanya ubanza mu kibuga n’abarimo Michael Sarpong, Bizimana Yannick, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi, Irakoze Saidi, Mohamed N’Diaye na Oumar Sidibé baherutse kwinjira muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger